Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda bose kureba imikino ya CAN iri kubera muri Cameroon badahenzwe, Ikigo gicuruza serivisi z’amashusho ku rwego rw’isi CANAL+ Rwanda cyashyizeho poromosiyo yo kugabanya ibiciro by’ibikoresho ku FRW 5,000 na ‘installation’ ku FRW 5,000.
Ishami rya CANAL+ rikorera mu Rwanda ryashyizeho ubu bwasisi mu rwego rwo kugira ngo abifuza kureba iki gikombe cy’Afurika bakirebe badahenzwe kandi mu mashusho ayunguruye aho bayise Muri CAN Turayoboye.
Umuyobozi wa Canal + Rwanda Sophie Tchatchoua ukomoka muri Cameron aho iki gikombe kiri gukinirwa ndetse n’ikipe y’igihugu cye ikaba iherutse kwitwara neza igatsinda Burkina Faso, yavuze ko intego ya Canal + Rwanda ari ugushimisha Abanyarwanda n’ubwo ikipe yabo y’igihugu ititabiriye aya marushanwa.
Yagize ati: “N’ubwo Amavubi atari gukina muri iki gikombe ngo tubone abafana benshi, ariko abakunda umupira bose bazi ko iri rushwanwa rikomeye cyane muri Afurika. Niyo mpamvu twifuza ko buri Munyarwanda wese yarirebera kuri CANAL+ adahenzwe.”
Tchatchoua avuga ko mu rwego rwo kurushaho guha abakiliya ba CANAL+ Rwanda ibyishimo, umufatabuguzi wese uri kugura irindi fatabuguzi muri uku kwezi kwa Mutarama ahabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+ ku buntu.
Ubusanzwe abantu bari bamenyereye ko kureba imikino y’igikombe cya CAN bihenze kuko byasabaga kwishyura byibura Frw 20,000, ariko mu rwego rwo gufasha abakiliya ba CANAL+ Rwanda, ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko imikino y’iri rushanwa bazayireba ku bwasisi bwa Frw 5,000 kuri abonema y’ikaze kuri shene ya CANAL+ Sport 1.
Amasaha hafi 150 y’imipira inyuraho imbonankubone(live), n’ibiganiro bizajya bitangwa n’abanyamakuru bakomeye ba siporo nka Charles Mbuya, Malick Traoré, ndetse n’abandi, bikaba ari bimwe mu itandukaniro uzarebera umupira kuri CANAL+ azajya arusha abandi batawuharebeye.