Muri Esipanye ahajyaga abantu hashyizwe ibiti bikorerwa igitaramo

Inzu isanzwe iberamo ibitaramo yo mu gihugu cya Esipanye yitwa ‘Barcelona’s Gran Teatre del Liceu opera’ itaherukaga kuberamo ibitaramo kubera icyorezo cya Coronavirus hari icyabereyemo aho bacurangiye ibiti.

Inzu ikomeye y’imyidagaduro ibarizwa mu mujyi wa Barcelona yari yarafunze imiryango kubera icyorezo cya Coronavirus, yongeye gusubukura ibikorwa.

Iki gitekerezo kikaba cyaratekerejwe n’umuhanzi Eugenio Ampudia, gishyirwa mu bikorwa ku wa mbere tariki ya 22 Kamena 2020.

Ibyicaro byose byari birimo ibimera bingana na 2,292 byakuwe imihanda yose bikaba byahise bihabwa abakora mu buvuzi nyuma y’igitaramo cyo kubihimbaza no kubiririmbira.

Abayobozi b’iyi nzu mubyo batanagje bagize bati “Nyuma y’ibihe bikomeye by’umubabaro twatewe n’icyorezo cya Coronavirus, umuhanzi wa Liceu Blanca De la Torre yaduhaye icyerekezo mu gutangira akazi twari twarasubitse, iki cyerekezo cyatumye twongera kunga ubumwe n’ibidukikije”.


Iyi nzu iberamo ibitaramo ahajya abantu hari hari ibiti


Iki gitaramo ngo cyatumye abantu bunga ubumwe n’ibimera

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO