Muri Netball Uganda yarangije ku mwanya wa 5 maze umukinnyi wayo Mary Nuba Cholhok yegukana igihembo

Mu mikino ya Netball igihugu cya Uganda cyarangije ku mwanya wa gatanu ku isi ndetse umukinnyi wayo Mary Nuba Cholhok yegukana igihembo nk’umwe mu babashije guhiga abandi mu gutsinda amanota yihuse.

Muri iyi mikino Uganda yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino imwe nimwe harimo aho yatsinze Australia, 32-30 ndetse ibasha no gutsinda Jamaica ubugira kabiri ku manota 33-22 na 32-10.

Mary Nuba Cholhok yatowe n’abafana nk’umwe mu bakinnyi babashije gutsinda neza cyane amanota ndetse arabihemberwa.

Muri iyi mikino yaberaga muri Newszland Uganda yarangije ku mwanya wa gatanu ku Isi aho yabashije kubona intsinzi 3.

Undi mukinnyi wa Uganda witwa Faridah Kadondi yatowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mukino bari bahatanyemo na Australia aho bayitsinze amanota 32-30.

Uganda Cranes yegukanye umwanya wa 5 mu mikino ya Netball yaberaga muri Newsland.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO