Muri Ukraine barimo kwitana ba mwana noneho Zelensky yirukanye abayobozi bakomeye

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ibintu bikomeje kumukomerana ndetse kuri ubu yamaze kwirukana Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano w’igihugu (SBU) tutibagiwe n’Umushinjacyaha mukuru, bazira ko inzego bayoboye ziri kubamo ubugambanyi.
Ibintu birimo kurushaho kuzamba muri Ukraine dore ko intambara ikomeje gufata indi ntera ndetse Uburusiya bukomeje gukubita inshuro igihugu cya Ukraine.
Iyi ntambara yatangiye kuwa 24 Gashyantare 2022 yatumye byinshi bihinduka nabi abaturage barenga amagana n’amagana bamaze guhunga igihugu ndetse abasirikare n’abasivile uruhuri bakomeje kugwa muri iyi ntambara.
Magingo aya uwitwa Ivan Bakanov wayoboraga Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu na Iryna Venediktova wari Umushinjacyaha mukuru, birukanywe mu gihe bivugwa ko abantu bagera muri 60 bahoze ari abakozi ba leta muri izo nzego ubu barimo gukorera mu nyungu zirwanya Ukraine, mu bice byamaze kwigarurirwa n’u Burusiya.
Mu mashusho yasakaje kuri iki cyumweru, Perezida Zelensky yavuze ko "ibi byaha byibasira umusingi w’umutekano w’igihugu biteye kwibaza ibibazo byinshi ku bayobozi bahagarariye izo nzego.
Ukwirukanwa k’umuyobozi wa SBU, Ivan Bakanov, akaba n’inshuti yo mu bwana ya Zelensky, kubayeho nyuma y’ifatwa ry’uwahoze ari umuyobozi wa SBU muri Crimea, agace kigaruriwe n’u Burusiya mu 2014, Oleh Kulinych, ashinjwa ubugambanyi.
Magingo aya haracyibazwa amaherezo y’iyi ntambara iri hagati y’ibihugu byombi ndetse bigaragara ko nta ruhande na rumwe yaba Uburusiya cyangwa Ukraine rwiteguye kumanika amaboko.
Ibitekerezo
Ndakunda amakuru muduha