Muri guma mu rugo gukora ingengabihe y’umuryango ni ingenzi – KIKAC music Label

  • by
  • 22/04/2020 saa 01:30

Inzu ifasha abahanzi ya KIKAC music Label ifite abahanzi barimo abubatse iragira inama abafite umuryango ko bagakwiye gukora ingengabihe ya buri munsi kuko ari iby’ingenzi.

KIKAC music Label ni imwe mu nzu zifasha abahanzi mu Rwanda, ubu ikorana n’abahanzi barimo Danny Vumbi na Mico The Best.

Mu mafoto banyujije ku mbuga nkoranyamabaga z’aba bahanzi barengejeho ubutumwa bugira inama Abanyarwanda bari mu rugo muri iyi minsi yahariwe kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Muri ubwo butumwa bagiraga bati “Gukora ingengabire y’umuryango muri gahunda ya guma mu rugo ni ingenzi, uturimo rusange, imikino, ibiganiro byose bifasha umubano gukomera mu muryango.”

Ubu Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) iratangaza ko abantu 84 bamaze gukira COVID-19 naho abandi 66 bakaba bakirimo kuvurwa icyo cyorezo.

Abantu batatu ni bo bashya babonetse barwaye ku wa Kabiri tariki 21 Mata 2020 mu bipimo 1,449 byafashwe kuri uwo munsi, bituma abagaragayeho icyo cyorezo bose hamwe baba 150 harimo 84 bakize. Muri bo, bane bakaba bakize kuri uyu wa kabiri.

Kugeza kuri uyu wa kabiri mu Rwanda ntawe urapfa azize icyo cyorezo nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima ribigaragaza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO