Muri ibi bihugu gushaka abagore benshi biremewe

Umuco wo gushaka abagore benshi usanga utavugwaho rumwe n’abantu benshi ndetse amadini amwe usanga abyemera andi akabyanga urunuka. Ibi usanga ariko bimeze ku bihugu bimwe aho byemera uyu muco ibindi ntibiwemere. Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku bihugu aho gushaka abagore benshi byemewe.

Gushaka abagore benshi usanga ari ingingo igibwaho impaka z’urudaca bamwe bakemeza ko bikwiye kandi ntacyo bitwaye abandi ugasanga babyamaganira kure.

Mu mico imwe n’imwe y’amadini hari ayo usanga yemera gushaka abagore benshi, Urugero nk’idini ya isilamu yemera ko umugabo ashobora gushaka abagore bane (4) ariko nabyo bikagira andi mategeko abyunganira.

Umugabo w’umusilamu yemerewe kuba yashaka abagore benshi, gusa umugore ntiyemerewe gushaka abagabo benshi, kirazira.

Mu yandi madini nka kiliziya Gatolika, umuco wo gushaka abagore benshi ntabwo ibyemera kimwe n’Abaporotesitanti nabo ntibemera uyu muco.

Umuco wo gushaka abagore benshi wavuye mu madini ujya no mu bitabo bigena amategeko y’ibihugu, inteko zishinga amategeko zemeza uyu muco.

Uyu muco watangiye mu myaka ya kera cyane aho abami, abatware n’abandi bakungu n’abategetsi aribo babaga bazwiho gushaka abagore benshi.

Gusa uko imyaka yagiye ishira indi igataha, uyu muco waje kwemerwa n’ibihugu bitandukanye kandi uhinduka ikintu gikorwa na buri wese ubishaka kandi ubifitiye ubushobozi.

Dore ibihugu aho byemewe gushaka abagore benshi :

1. Indoneziya

Indoneziya ni igihugu cyemera gushaka abagore benshi gusa uyu muco ukaba wemewe mu duce tumwe na tumwe nka Bali, Papua, na Papua y’iburengerazuba ndetse usanga bikorwa n’abaturage biganjemo abasilamu gusa.

2. Ubuhinde, Singapore na Maleyiziya

Ibi bihugu uko ari bitatu byemera umuco wo gushaka abagore benshi gusa bikabyemerera abasilamu gusa.

3. Alijeriya

Mu ngingo ya 8 mu gitabo gishyiraho kikanagena amategeko y’umuryango muri Alijeriya yemera ko umugabo yemerewe gushaka abagore benshi mu gihe bose ashobora kubatunga kandi bose akabafata kimwe atarobanuye ku butoni.

4. Egiputa

Amategeko y’iki gihugu nk’uko ashingiye kuro kolowani yemerera umugabo kuba yashaka abagore benshi ariko batarenze bane.

5. Uganda

Iki gihugu cyemera umuco wo gushaka abagore benshi.

Nibura ubushakashatsi bwigeze gukorwa mu 2014 muri Uganda, bwerekanye ko icyo gihe 8.3% by’abakobwa bari bafite imyaka 18 no hejuru yayo bashyingiwe abagabo basanzwe bafite abandi bagore.

6. Afurika y’epfo

Afurika y’epfo ni igihugu aho umuco wo gushaka abagore benshi wemewe.

Uwigeze kuba perezida wacyo, Jacob Zuma yasezeranye n’abagore batandatu aho babyaranye abana basaga 20.

7. Libiya

Libiya ni igihugu aho umuco wo gushaka abagore benshi nawo wemewe.

Gusa imibare y’abagabo bashaka abagore benshi yagiye igabanuka cyane bitewe n’ibibazo by’ihananuka ry’ubukungu iki kibazo cyahuye nabyo.

8. Australiya, Nijeriya, Burkina Faso, Maldives, Iran, Benin, Afuganistani, Mongoliya na Pakistani.

Ibi bihugu byose gushaka abagore benshi naho biremewe, ndetse usanga ari ibihugu bigizwe n’ijanisha ry’abaturage aho usanga abenshi ari abasilamu bigatuma gushaka abagore benshi byumvwa bikanoroha kubyemeza mu mategeko.

9. Cameroon

Muri Cameroon umugabo ashobora gushaka abagore benshi akabyemererwa igihe afite ubutunzi bwinshi bwo kubahaza no kubitaho uko bikwiye.

Igitangaje muri iki gihugu ni uko nta mubare ntarengwa w’abagore umugabo yemerewe gushaka, yemerewe gushaka umubare mwinshi w’abagore ushoboka igihe cyose yababonera ibibatunga kandi bihagije.

Umuco wo gushaka abagore benshi usanga ugenda ugabanuka uko bwije n’uko bukeye bitewe n’impamvu nyinshi ziganjemo ihindagurika ry’imico no guhananuka k’ubukungu.

Kugeza uyu munsi habarurwa ingo z’ingana na 2% by’abatuye isi yose ko ari zo zibanye muri ubu buryo aho umugabo umwe ashaka abagore benshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO