Musanze FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC

Kuri uyu wa gatatu, ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yakomezaga, aho Musanze FC yatsinze APR FC 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran ku munota wa 95 mu mukino waberaga kuri Stade Ubworoherane.

Wari umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ya ’Primus National League’ aho Musanze FC yegukanye amanota atatu ifite abakinnyi 10, dore ko Nyandwi Sadam yari yahawe ikarita itukura biturutse ku ikosa yakoreye Mugisha Gilbert ku munota wa 80.

Musanze FC yaherukaga gutsinda APR FC, ku wa 28 Mutarama 2015 ubwo yayitsindaga 1-0.

Indi mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa gatatu:

Gasogi United 0-1 Mukura VS&L
Etoile de l’Est 1-1 Gicumbi FC
Kiyovu Sports 1-0 AS Kigali
Marine FC 1-2 Gorilla FC

Indi mikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona itegerejwe ku munsi w’ejo:

Espoir FC VS Police FC (Stade Rusizi)
Etincelles VS Bugesera FC (Stade Umuganda)
Rayon Sports VS Rutsiro FC (Stade ya Kigali)

N’ubwo APR FC yatsinzwe ariko iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37 gusa yasatiriwe cyane na Kiyovu Sport ifite amanota 35, naho Mukura VS yazamutse igera ku mwanya wa gatatu n’amanota 29.


Abakinnyi ba Musanze FC bari bizihiwe cyane nyuma yo gutsinda APR FC


Ibyishimo byari byinshi ku bafana ba Musanze FC


Kiyovu Sport yatsinze AS Kigali 1-0

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO