Musenyeri Birindabagabo yahawe urw’amenyo avuze ko agiye kubaka urusengero rwa miliyari

Musenyeri Dr. Birindabagabo Alex wahoze ari umushumba mukuru ya diyosezi ya Gahini y’itorero Angilikani ryo mu Rwanda, ubu uri mu kiruhuko k’izabukuru, avuga ko yigeze gutangira kubaka urusengero rwa miliyari adafite na miliyoni bakamuha urw’amenyo.

Birindabagabo, niwe watangije Diyosezi ya Gahini y’Itorero Abangilikani mu Rwanda, amara imyaka 22 ari mushumba wayo. Mu gihe yayiyoboraga, iyi diyosezi yagize impinduka zitandukanye mu iterambere ryayo haba ku ruhande rw’itorero n’abayoboke babryo ndetse n’agace iherereyemo muri rusange.

Uyu mushumbwa wayoboye Umuryango uzwi nka Peace Plan, niwe watangije Umuryango Moucecore Rwanda, ikigo cy’amahugurwa no kubaka amahoro arambye n’ibindi byinshi biganisha kukubaka ubukristo n’imigirire myiza mu banyarwanda.

Bishobop Dr Birindabagabo Alexis, ni umugabo ugendera ku ntego y’uko gukizwa ukaba umuntu w’Imana bifasha kugumana ubumwe n’uwagutumye bigatuma udateshuka ku nshingano zawe.

Ibi abisobanura iyo akubwiye imyaka amaze akora umurimo w’Imana mu nshingano zikomeye kandi zisaba uzirimo kwitwararira no kuba ukijijwe by’ukuri.

Bishop Birindabagabo yize amashuri ya Bibiliya muri Kenya ayasoza mu 1983, yagiye kwiga ibijyanye n’imizamukire y’icyaro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ahava aza mu Rwanda ahita agirwa pasitori mu 1986.

Yabaye Umushumba wa Mbere wa Diyosezi ya Cyangugu, aza kuhava aba uwa Diyosezi ya Kigeme avuyeyo amara imyaka itatu ayobora imiryango irimo Barakabaho, na Moucecore ariko nyuma y’imyaka itatu ahita ajyanwa i Gahini gutangiza yo Diyosezi.

Iyi Diyosezi ya Gahini yayiyoboye imyaka 22. Ni akazi yafatanyaga n’izindi nshingano zirimo kuzamura imibereho y’abakristo, kubahamagarira kwakira Kristo, kurangwa n’imigenzereze myiza n’ibindi.

Bishop Birindabagabo avuga ko iby’urugendo rwe mu ivugabutumwa, yabishobojwe no kuzuza inshingano ze neza, imbogamizi yagiye ahura nazo n’ibindi byinshi.

Kuyobora Diyosezi ya Gahini abifata nk’umugisha kuko ari ahantu yageze asanga Imana yarahagendereye binyuze mu bubyutse bwahabereye mu myaka ya 1930, habera ibitangaza n’ibindi.

Yagize ati “Ariko nkigerayo hari ibibazo byinshi uretse ko muri rusange n’abanyarwanda barimo biyubaka ariko byari ibigunda ahantu hose harabaye nabi amazu yarasenyutse ariko ikiruta ibindi cyari kibabaje cyane ni uko imitima y’abantu yari yarasenyutse abantu badahuje imitima bangana.”

Yakomeje avuga ko ihurizo bari bafite ryari iryo kongera gusana ibintu byose bahereye kuri Diyosezi, Ibitaro, Ikigo cy’Ishuri ndetse n’imitima y’abantu by’umwihariko.

Ati “Ikintu cya mbere nakoze nkimara kumenya ko ngiye kuyobora Diyosezi ya Gahini, hari amashuri yarasenyagurutse, ibitaro byo ntan’ubwo byari bikiri mu biganza by’itorero hari abantu bari baraje barabohoza ariko nabyo byari byarasenyutse cyane.”

Yakomeje agira ati “Nagiye gusura ahantu ha mbere, bambwiye ibibazo bafite numva biraremereye nti reka ntahe nzaba ngaruka, njya mu bitaro bambwiye ibyaho numva ni byinshi nti reka ntahe nzaba ngaruka […….], ariko iyo abantu bihebye no gutekereza ntabwo batekereza neza.”

Bishop Birindabagabo yavuze ko amaze gusura ahantu hose yababwiye ati “Ikibazo mufite rero ni kimwe. Mwe mufite umugisha ariko ntabwo muramenya ko muwufite.”
Muri uwo mujyo wo gusana no kubaka ibindi bishya, yavuze ko mu myaka 22 yose yamaze muri iyi Diyosezi yaranzwe no gusana no kubaka ibishya gusa.

Mubyo yishimira yagezeho ni inyubako iteye amabengeza igaragara kuri uyu musozi wa Gahini. Ni Urusengero rushya rukoreramo Diyosezi rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 800Frw.

Ati “Buriya gukizwa bigira akamaro, kugendana n’Imana biguha gutinyuka, biguha gufata ibyemezo kuko uba wizeye Imana, ntibishoboka ni ijambo ry’abatizera.”

Yakomeje agira ati “Ndibuka mu gihe twatangazaga ko dutangira kubaka twari dufite amafaranga atagera kuri miliyoni kandi dukeneye miliyari. Urumva rero gutangira kubaka ufite miliyoni imwe abantu bagira ngo ntabwo uri muzima.”

Avuga ko uru rusengero rwubatswe mu gihe gito cyane kubera ko mu myaka itatu rwari rurangiye binyuze mu bitangaza Imana yagiye ikora ibinyujije mu bantu bagiye batanga umusanzu wo kurwubaka.

Mu bindi bikorwa byakozwe muri iyi myaka 22, Bishop Birindabagabo yamaze ari umuyobozi harimo ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo zigenerwa abafite ubumuga.

Inama y’Abepisikopi ba Provensi y’Itorero Angilikani mu Rwanda, yateranye ku wa 1 Kanama 2018, niyo yatoye Munyeseri Dr. Gahima Manasseh kuba Umwepisikopi w’Umusimbura wa Diyosezi y’Itorero Angilikani ya Gahini, asimbuye Musenyeri Birindabagabo Alexis wari umaze imyaka 22 ayiyobora.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO