Museveni aracyafite inyota y’ubutegetsi yo kuyobora Uganda

Museveni bikomeje kuvugwa ko ashobora gukomeza kuyobora iki gihugu cya Uganda muri Manda nshya igomba kugeza muri 2026.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko hari umuntu wizewe uri mu ishyaka riri kiu butegetsi wavuze ko Museveni w’imyaka 77 y’amavuko ngo ashobora kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu.

Uyu muntu yagize ati “Buri wese waba ukeka ko Museveni atazongera kwiyamamaza mu 2026 aribeshya.”

Amakuru y’uko Museveni ashobora kongera kwiyamamaza aje akurikira andi amaze igihe acicikana muri Uganda avuga ko ahubwo yaba ari gutegura umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kugira ngo azamusimbure.

Yoweri Kaguta Museveni yagiye ku butegetsi ahigitse Milton Obote mu mwaka wa 1986 aho amaze imyaka hafi 36 ku butegetsi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO