Mushiki wa Cristiano witwa Katia Aveiro yagize agahinda kubera abafana bakomeraga musaza we maze nawe arabatuka arabatukuza karahava

Katia Aveiro ni mushiki wa Cristianop Roaldo ndetse yatutse abafana b’ikipe y’igihugu ya Portugal bakomeraga musaza we nyuma yo kwitwara nabi mu mikino Portugal yakinaga mu irushanwa rya Uefa Nations League.

Abafana ba Portuigal barakariye cyane Cristiano Ronaldo nyuma yo kwitwara nabi ubwo ikipe ye yatsindwaga na Espagne igitego 1-0.

Muri uyu mukino Ronaldo yitwaye nabi cyane ku buryo atabashije no gutera ishoti na rimwe ryerekeza mu izamu ndetse no ku mukino igihugu cye cyanyagiyemo Scech Republic ntabwo yigeze naho atsindamo igitego.

Gutsindwa uwo mukino wa Espagne byatumye Portugal itakaza umwanya wa mbere mu itsinda G mu irushanwa rya Uefa Nations League maze umwanya wa mbere wegukanwa na Espagne yinjiye mu makipe 4 ya nyuma.

Abafana bihutiye kunenga Ronaldo nyuma y’umukino bamwe bibaza niba akwiriye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ariko Katia yanenze aya magambo yo kwibasira musaza we,maze ashinja abafana kuba abagome no kudashima.

Yanditse kuri Instagram ati abwira nabi abo bafana agira ati: Ariko ibihe turimo ntibintangaje na gato, Abanya Portugal bacira amacandwe ku isahani bariraho byahoze ari ko bimeze."

Ronaldo umusaruro we ukomeje kuba iyanga mu kibuga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO