Mushiki wa Diamond ‘Esma Platnumz’ aravugwaho gukuramo inda

Esma Platnumz mushiki wa Diamond Platnumz yemeje ko yakuyemo inda mu minsi micye ishize.

Amakuru y’uko Esma mushiki wa Diamond Platnumz yakuyemo inda yasakaye nyuma y’uko abafana babonye ko uyu mugore atigeze yitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’inshuti ye Aunty Ezekiel.

Nyamara ubwo bibazaga ibi, imwe mu nshuti ze Juma Lokole yavuze ko uyu mushiki wa Diamond yajyanywe mu bitaro igikubagahu.

Esma aganira n’igitangazamakuru cyo mu gihugu cya Tanzaniya Wasafi TV yemeje ko impamvu nyamukuru yatumye atitabira ibirori by’inshuti ye aruko yarari mu bitaro ndetse yagize n’ikibazo cyo gukuramo inda.

Si ibyo gusa, Esma Platnumz yanahishuye ko yiyunze n’uwahoze ari umugabo we, ndetse ko ubu bamaranye agahe bariyunze.

Esma nk’uko yabivugaga, yemezaga ko bombi bahisemo kwibagirwa ahashize harimo amahari,bakiyunga ku inyungu z’abana babo.

Esma mu mezi macye ashize yagiye agaruka cyane mu bitangazamakuru binyuranye, aho byavugaga ko uyu mugore na mama we (mama dangote) bivanga muri gahunda za Diamond iyo bigeze kuwo agomba gukundana nawe.

Icyo gihe Esma yavugaga ko umugore wese wari guhirahira yifuza gukundana na musaza we aruko yagombaga mbere na mbere kuba yemera amahame y’umuryango wa Platnumz.

Ibi kandi ngo uyu mugore na mama we bagombaga kubigeraho, iyo basangaga ibyo asabwa atabyemera bakoraga ibishoboka byose uwo mugore akerekwa umuryango usohoka muri uwo muryango wabo.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO