
Umuhanzi Juno Kizigenza hamwe n’inshuti ze n’abo mu muryango we bari mu gahinda nyuma yo kubura mushiki we witabye Imana azize Covid-19.
Uyu mukobwa uvukana na Juno Kizigenza yitabye Imana taliki ya 15 azize icyorezo cya Coronavirus nkuko tubikesha inshuti za hafi n’uyu muhanzi.
Uyu mukobwa witabye Imana uvukana n’umuhanzi Juno Kizigenza amazina ye ni Mumporeze Benigne. Yavutse taliki ya 3 ukwezi kwa cumi 1995, akaba yaritabye Imana taliki ya 15 Kanama 2021 ariko aza gushyingurwa taliki ya 19 Kanama 2021.
We akaba yari asanzwe atuye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera.
Juno Kizigenza ubwo yajyaga gusezeraho bwa nyuma Nyakwigendera
Mushiki wa Juno Kizigenza witabye Imana
Abavandimwe ba Nyakwigendera harimo na Juno
Juno ubu ari mu gahinda ko kubura mushiki we