Mushonje muhishiwe ingano zaheze muri Ukraine zabonewe umuti

Igihugu cya Turkey cyatangaje ko cyamaze kumvikana n’Uburusiya ku buryo bwo gufasha igihugu cya Ukraine bityo cyikongera kohereza ibinyampeke hirya no hino ku isi bityo bikanyuzwa mu nyanja.

biteganyijwe ko harashyirwaho umukono ku masezerano kuri uyu wa gatanu I stanbul mu gihugu cya Turkey, hagati ya Ukraine, Uburusiya, Turukiya hamwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ariwe bwana António Guterres.

Ibinyampeke byakomeje kubura hirya no hino ku isi bijyanye n’intamabara imaze gufata indi ntera,intambara iri hagati ya Ukraine n’Uburusiya aho abaturage hirya no hino ku Isi bakomeje guhura n’inzara ikomeye kubera ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yemeje ko ikindi cyiciro cy’ibiganiro biyobowe na ONU byo gutuma ibinyampeke byoherezwa mu mahanga, bibera muri Turukiya kuri uyu wa gatanu kandi ko inyandiko "ishobora gushyirwaho umukono".

Perezida Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye ryo mu ijoro ryo ku wa kane, yavuze ko Ukraine itegereje amakuru "ajyanye no gufungura ibyambu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO