Musore dore ibimenyetso bitanu bizakwereka ko umukobwa atangiye kugukoresha no kugutera uwinyuma ngo agusige iheruheru

Kuki umukobwa wihebeye ndetse wanakuzonze ashobora kugukoresha ndetse akanagusiga? Ni iki gishobora gutuma se ababaza umutima wawe wamukunze ahubwo agahitamo kugukoresha gake gake kugirango agusige iheruheru.

Gusa abantu mu rukundo kumpande zombi bashobora gukoresha ndetse bakanababaza bagenzi babo ibi bishoboka ku mpande zombi haba abasore cyangwa abakobwa.

Hano hari impamvu zigera kuri eshanu zizakwereka ko umukobwa arimo kugukoresha Kandi ko yamaze kukwikuramo:

1. Umwishyurira ibyo akeneye byose

Buri gihe mwembi iyo musohotse ni wowe asaba ibintu byose ngo ubimukorere.

Buri gihe iyo mujyanye mu iduka hari icyo ushaka kwigurira uzumva nawe agusabye ati ngurira imyambaro, niba mugiye ku rugendo murimo gutembera bizarangira agusabye ngo mutegere mbese uzahora ubona ko agamije kugukuraho ibintu.

Yego ni byiza kugurira impano umukunzi wawe gusa bikwiye kuba rimwe na rimwe kandi ukwiye kuzirikana ko urukundo ari ugushyigikirana mugashyira hamwe mbese muba mukwiye kunga ubumwe.

2. Aza kukureba iyo agukeneyeho ubufasha

Iyo ameze neza yihagije nta kintu akuvugisha ndetse niyo yaba adahuze arakwirengagiza yemwe ntashobora kuguhamagara cyangwa kukwandikira ndetse niyo wowe umuhamagaye cyangwa ukamwandikira arabyirengagiza.

Gusa iyo agukeneyeho ubufasha imyitwatire ye itangira guhinduka kuburyo atangira kukwitaho aguhamagara amazina meza reka sinakubwira, iyo bimeze bitya rero usanga inyuma y’iyi myitwarire myiza akwereka hihishe ikindi kintu agushakaho ngo umuhe.

3. Urukundo rwanyu ni wowe gusa ushyiramo imbaraga

Iteka mu rukundo ni inzira ebyiri buri ruhande ruba rugomba gushyiramo imbaraga zose kugirango mwembi muryoherwe na rwo.

Ariko iteka uzasanga wowe musore ari wowe uba washishikaye, Ni wowe buri kanya umuhamagara cyangwa ukamwandikira ubutumwa bugufi nyamara nureba neza uzasanga we atabyitayeho azagusubiza inshuro imwe gusa mu nshuro icumi wowe wamwandikiye.

Umukobwa ugukunda by’ukuri uzasanga ashimishwa cyane n’umwanya wamuhaye ndetse nawe azahindukira akwishyure niba wamuhamagaye nawe azabikora nk’uko wabikoze.

4. Ntabwo aguhuza n’inshuti ze magara

Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi ukwiyumvamo aterwa ishema no kuguhuza n’inshuti ze ngo mumenyane, Ndetse aba yumva isi yose yamenya ko mwembi muri mu rukundo ruhambaye nyamara uyu we ukuryarya uzasanga adashaka ko hari uwakumenya.

5. Ntaha agaciro amarangamutima yawe

Amarangamutima ya bombi mu rukundo ni ibuye fatizo ndetse rinahuza inguni zose z’urukundo rwanyu.

Gusa uyu mukobwa we uzasanga adashaka ko hari ikintu kibahuza kirimo amarangamutima.

Uzumva akubwira ko adashobora kukwereka amarangamutima ye akitwaza ko impamvu ari uko mutari mwabana.

Ibi bimenyetso bizagufasha kumenya mu by’ukuri ibara wareberamo umukobwa mukundana.

Gusa nanone niba hari kimwe ubonyemo wihita usara ngo umucire urubanza kuko byose bishobora kujya mu buryo niba bidakabije gahoro gahoro ashobora guhinduka.

Gusa nanone ntuzumve ko bose Ari kimwe kuko ububi bw’urubuto rumwe ku giti ntago busobanura ko imbuto zose zo kuri icyo giti ari mbi, Kandi menya ko umunyarwanda yaciye umugani agira ati" Umukobwa aba umwe agatukisha Bose".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO