Musore dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umukobwa yagukunze akabura aho ahera abikubwira

Kuva cyera na kare ntabwo bikunze ko umukobwa ashobora kubwira umusore ko amukunda ku buryo bworoshye icyakora hari ibimenyetso bitandukanye ashobora kukwereka bityo ugasobanukirwa ko yagukunze.

Niba uri umusore dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umukobwa yagukunze akabura uburyo abikubwiramo.

1. Akugira inama zerekeranye n’ubuzima bwa buri munsi
Iteka umukobwa ugukunda aba yifuza ko wavamo umugabo uhamye ndetse aha iyo umukobwa agukunda usanga akugira inama zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bwa buri munsi aho aba yifuza ko wagira aho uva n’aho ugera,niba rero hari umukobwa ukunze kuguha izi nama zimeze gutya menya ko bishoboka ko yakubengutswe.

2.Aba yifuza ko mwasohokana

Hari igihe umukobwa muba muri inshuti zisanzwe wenda mukorana cyangwa mwigana ariko mugakunda guhurira hamwe n’abandi bantu ariko nyuma ukumva yahinduye umuvuno yifuza ko mwasohokana mwenyine ahantu runaka muri babiri gusa niba rero ari uko bimeze menya ko uyu mukobwa yagukunze.

3.Akoresha ibimenyetso by’umubiri

Birashoboka ko uyu mukobwa akunda gukora ibintu bisa n’utumenyetso runaka ariko akoresheje umubiri we ndetse akabikora atakuvugishije aho twavugamo nko gukunda kukwicira ijisho n’ibindi niba rero ari uku bimeze menya ko uyu mukobwa yagukunze akabura uko abikubvwira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO