Musore niba uri umutangizi mu rukundo uzirinde ibi bintu kuko byatuma umukobwa ahagarika urukundo igitaraganya

Urukundo ni ikintu kigoye ndetse usanga abahungu bakimara kwemererwa urukundo hari amakosa bakora batabizi bagashiduka abakobwa bahagaritse urukundo igitaraganya.
Dore amakosa akunze gukorwa n’abasore mu ntangiriro z’urukundo bigatuma abakobwa babivamo imburagihe.
1. Gushyira imbere imibonano mpuzabitsina
Aho umukobwa ava akagera nta mukobwa numwe uba wifuza kuba mu rukundo aho imibonano mpuzabitsina iza ku mwanya wa mbere mu gihe urukundo rwe rukiri rushya.
2. Kudaha agaciro ibyiyumviro bye
Umukobwa iyo agitangira urukundo rushya ahora yifuza umuhungu wakubaha ibyiyumviro bye ndetse ibi bimwereka ko witeguye guhuza nawe mu buzima buri imbere gusa iyo bitameze gutya usanga ashobora kubivamo
3. Mu biganiro byawe hahoramo inkuru z’abakobwa mwakundanye mbere ye
Iki ni ikintu abakobwa banga urunuka kubona umuhungu bakundana ahoza mu biganiro bye inkuru zijyanye n’abakobwa yakundanye nabo mbere usanga izi nkuru zisharirira cyane buri mukobwa wese ugitangira urukundo rushya kuko bishobora kumwereka ko utarikuramo abo mwahoze mukundana.