Mutesi Jolly yongeye guca impaka ku bamubaza ibijyanye no gushyingirwa

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly yaciye impaka ku bantu bakomeje kwibaza ibijyanye no gushyingirwa kwe aho yasubije ko gushyingirwa atari intego nyamukuru ya buri mukobwa.
Mutesi Jolly mu butumwa yatambukije kuri Twitter asubiza umusore wari umubajije impamvu adashyingirwa ngo atange urugero ku bandi bakobwa kandi afite amafaranga Nyampinga w’U Rwanda 2016 yamusubije agira ati:Musaza wanjye urakoze kunyifuriza ibyiza, ariko nkwibukije mu kinyabupfura, gushyingirwa ntabwo ari intego nyamukuru ya buri mukobwa."
Ibi bije mu gihe mutesi Jolly aherutse guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho yatangaje ko hari igihe umuntu ashaka umugabo akamubera inyana y’imbwa.
Uyu Nyampinga w’U Rwanda 2016 akunze kugaragaza ko gushaka umugabo atari ikintu cyihutirwa cyane nkuko akunda kubitangaza mu mbwirwaruhame ze zitandukanye cyangwa akifashisha imbuga nkoranyambaga.