Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Nyuma yo kumara imyaka 8 akundana na Arsene Miss Mutoni Balbine wabaye igisonga cya 4 muri Miss Rwanda 2015 yakoze ubukwe.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01 Ukwakira 2022 nibwo ubukwe bwa Miss Mutoni Balbine bwabaye maze ashyingiranwa n’umusore yihebeye witwa Kwitonda Arsène
Ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022 nibwo mu Mujyi wa Kigali habereye Kwitonda Arsène basanzwe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru y’urukundo rw’aba bombi avuga ko batangiye gukunana ubwo bari bakiri ku ntebe y’ishuri ndetse nyuma bakunze kwigaragaza mu ruhame mu birori bitandukanye.
Mu mwaka wa 2015 Balbine yahise yitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse yegukana ikamba ry’Igisonga cya kane.
Uyu mukobwa nyuma yo kuva muri Miss Rwanda yahise yerekeza mu mwuga w’itangazamakuru ndetse ahita yerekeza ku mugabane w’I Burayi nyuma ahita asanga umukunzi we muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.