Mutsinzi Ange Jimmy wakiniye APR FC yatowe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino w’ikipe ye muri Portugal

Uyu musore kuri ubu akinna mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Portugal aho iki cyiciro bakita Liga Pro ndetse akinira ikipe yitwa Trofense kuri ubu rero uyu musore nyuma yo kwitwara neza mu mukino w’ikipe ye yatowe nk’umukinnyi wahize abandi.

Mutsinzi Ange Jimmy ubwo ikipe ye ya Trofense yari ihanganye bikomeye n’iyitwa Tondela uyu musore yabashije guhiga bagenzi be bose akina neza aho byarangiye atowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uwo mukino ndetse byarangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Ikipe ya Ange Jimmy ntabwo yatangiye neza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Portugal kuko kuri ubu ifite amanota 8 gusa mu mikino igera ku 10 imaze gukinwa.


Mutsinzi Ange Jimmy yatowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mukino ikipe ye yakinaga muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri muri Portugal


Ange Jimmy ari mu bakinnyi bahanganye bikomeye n’Umunya Senegal Sadio Mane ubwo Amavubi yakinaga na Senegal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO