Mutsinzi Ange ntabwo azagaragara ku mukino w’Amavubi na Mali

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Mutsinzi Ange usigaye akinira ikipe ya Trafense Sport Club yo mu cyiciro cya Kabiri muri Portugal byamaze gutangazwa ko atazakina umukino w’amavubi na Mali .

Uyu musore uherutse gusinya amasezerano y’umwaka muri iyo kipe yasabye umutoza w’Amavubi Bwana Mashami Vincent ko bamuha igihe akabanza akamenyerana n’abakinnyi yagiye asanga kugira bitazamugora mu gihe shampiyona yatangiye.

Umukino Amavubi azakina na Mali uzabera mu gihugu cya Maroc ku tariki ya 1 Nzeri 2021 bikaba biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu Amavubi ku cyumweru tariki ya 29 kanama 2021 aribwo izahaguruka i Kigali.

Mu butumwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa bashyize hanze buvuga kuri gahunda z’ikipe y’igihugu harimo aho bavuga ko Mutsinzi ange atazitabira uwo mukino kubera yifuza kubanza kumenyerana na bagenzi be bo muri Trafense Sport Club.

Mutsinzi Ange asigaye akinira ikipe ya Trafense Sport Club yo mu cyiciro cya Kabiri muri Portugal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO