Muyango na Kimenyi Yves bibarutse imfura

Uwase Muyango Claudine umukunzi w’umunyezamu w’ikipe y’Igihugu amavubi Kimenyi Yves aba bombi bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo .

Uyu nyampinga wambwitswe ikamba rya Miss Photogenic muri 2019 yibarutse nyuma yaho kw’itariki 17 Kanama 2021 yari yakorewe ibiroro bizwi nka Baby Shower ariko bikaza kurangira bitabagendekeye neza kuko baje gufatwa n’inzego za Polisi bikaviramo umukunzi we n’inshuti ze gufungwa iminsi 5 ndetse bagacibwa amende nyuma yo gusabwa kwipimisha Covid-19 ngo barebe ko ntanumwe uyirwaye.

Mu ntangiririro z’iki cyumweru nibwo hari havuzwe inkuru nyinshi ko uyu mukobwa yibarutse ariko siko byari bimeze, ahubwo ku mugoroba w’ejo tariki ya 29 Kanama 2021nibwo bibarutse imfura y’umuhungu.


Bibarutse umuhungu


Kimenyi Yves n’umukunzi we Muyango bari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO