Muziranenge Prosper, umuhanzi mushya ubihuza n’ubuganga
- by BONNA KUKU
- 24/02/2021 saa 08:44

Muziranenge Prosper ni umuhanzi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uretse kuba aririmba ni n’umuganga avuga ko byose ari impano yahawe n’Imana kandi azabihuza neza.
Uyu muhanzi indirimbo ya mbere yahereyeho yitwa ‘Urera Mana.” Ni indirimbo aba ashimamo Imana. Ati “Yesu yangiriye neza reka mbihamye binyuze mu ndirimbo.”
Yatangiye kuririmba umwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Gatatu. Avuga ko byari ibintu bikomeye cyane.
Ati “Gutangira byarangoye kuko guhuza nabakora indirimbo byari ibibazo, gusa Imana yarahabaye ubu ndayishima kuko indirimbo yanjye imaze kurebwa byibura n’abantu ntakekaga.”
Iby’umuziki we abifatanya n’akandi kazi ko kuvura abantu kuko afite Pharmacy iherereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye.
Ati “Byose ni umuhamagaro w’Imana kandi ndabishima cyane ko mbihuza bikagenda neza.”
Mu mishinga afite harimo gusohora amashusho y’indirimbo ye ‘Urera Mana’ ndetse no gusohora izindi ndirimbo kugirango abakunzi be batazishwa n’irungu.
Avuga ko ari umuhamagaro kuba umuhanzi ndetse no kuba abihuza no kuvura abantu
Ibitekerezo
Ufite impano rwose komerezaho