Mwarimu Vumilia yasezeye muri ADEPR avuga ko arambiwe za munyangire n’andi manyanga

Umuvugabutumwa (mwalimu ) Vumilia Jean Claude ukorera umurimo w’ Imana mu itorero rya ADEPR yasezeye ku mugaragaro inshingano yari yarahawe zo kuba mwarimu mu itorero rya Adepr abashinja munyangire n’ amoko yazonze bamwe mu bashumba bakuru.

Muri iyi minsi mu itorero rya adepr harikubamo impinduka, n’ amavugurura akomeye ari gukorwa n’ ubuyobozi bushya bw’ iri torero muri yo hagiye habamo guhindura bagabanya indembo, no kugabanya abapasitori n’ abavugabutumwa barigize bemewe na ryo ndetse banahabwa imishahara , hakaba hari umubare w’ abatari bacye bavanywe ku rutonde rw’abashumba n’ abavugabutumwa bahebwa babasigariza kuba abanyamuhamagaro.

Iki cyemezo ntikigeze gishimisha abagenerwa bikorwa dore ko bamwe muri bo bakomeje kwandika bandikira ubuyobozi bw’ itorero ry’ ADEPR babusaba kwegura ku nshingano bari barahawe kuko batakibashije kuzubahiriza bashingiye ko bakuwe kumushahara bahabwaga bagirwa abanyamuhamgaro.

Umuvugabutumwa Vumilia Jean Claude n’ akababaro kenshi yatangarije ku mugaragaro Genesisbizz ko yasezeye inshingano itorero mu rya adepr ryari ryaramuhaye ayishinshija ko bamwe mu bashumba baryo bagira amashyari , munyangire , amako avuga ko we yaje mu itorero akeneye gukizwa ndetse ko bamwimuriye kure bikamugora kugerayo.


Ev. Vumilia Jean claude yasezeye ku inshingano yari yarahawe mu itorero ry’ adepr zo kuba mwarimu

Yagize ati ”Nanjye impinduka zangezeho nabaga mu itorero rya Kabuga Ville mvaho nimurirwa ahandi gusezera ntibije ubungubu kuko mbimaranye igihe kini. Narimfite umuhamagaro wo kubwiriza amahanga yose, nabiganiriyeho n’ umufasha wanjye mfata icyemezo cyo gusezera babyumve neza sinasezeye ubukirisito sinasezeye kuvuga ubutumwa nasezeye ku inshingano narimfite zo kuba mwarimu uhoraho mu itorero."

Njyewe ndi umwana w’ itorero ryarandeze narijemo ndushye ndiruhukiramo ndyakiriramo ubutumwa bwiza urwego ngezeho mbikesha Imana n’ itorero nakuriyemo. Nimukira mu itorero ry’ I Kabuga narababaye cyane nararize amarira aramanuka imbere y’ umugore wanjye … Sinaje mu itorero guhangana cyangwa kurwana, si ubwambere nari nsezeye kuko ubu byari ku inshuro ya gatatu."

Yakomeje atuganiriza aduhishurira ibintu tu tari tuzi mu itorero rya ADEPR aho atangazako ko hari igihe bimura Umuvugabutumwa cyangwa Umupasitori ari munyangire ,amakimbirane, amoko no kutabana neza n’abandi.

Ati "Iyo wifitiye igikundiro baguhimbira dosiye ikwirukanisha gusa ubu niyo wampa Paruwasi sinayiyobora kuko nanga ikintu cyose cyatuma mpusha intego."


Ev. Vumilia Jean claude arasaba ubuyobozi bushya kugira ibyo bushyira kumurongo n’ ibyo bwarandura bikomeje kubangamira abashumba n’ abavugabutumwa.

Umuvugabutumwa Vumilia arasaba ubuyobozi bw’ itorero ry’ ADEPR kurandura amoko munyangire n’ amakimbirane akomeje kugaragara mu bashumba bamwe na bamwe ndetse guhindura amwe mu mategeko ababangamira.

Reba hano video atangaza ko yasezeye kumugaragaro

IMANISHIMWE Dieudonne

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO