Mwamukundaga cyane ku rubyiniro akiri umukobwa gusa agiye kugaruka Ari umubyeyi! Rihanna nyuma y’igihe kinini agiye kongera gukora ibitaramo

Umuhanzikazi w’icyogere ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Robyn Rihanna Fenty kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye kongera gususurutsa abafana be muri Super Bowl LVII Halftime Show dore ko yari amaze imyaka 4 adakora ibitaramo.
Rihanna yatangaje ko iki gitaramo giteganyijwe kuzaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 aho biteganyijwe ko kigomba kubera I Glende muri Leta ya Arizona.
Mu mwaka wa 2018 nibwo umuhanzikazi Rihanna yaherukaga kujya ku rubyiniro ubwo yari mu birori byo gutanga Grammy Awards.
Rihanna agiye kugaruka ku rubyiniro ari umubyeyi dore ko yaheruaga ubwo yari akiriumukobwa gusa kuri ubu afite umwana yabyaranye n’umuraperi A$AP Rocky.
Magingo aya Rihanna abarirwa mu bahanzikazi batunze agatubutse ku Isi bijyanye n’uburyo bwinshiakoresha mu gushaka amafaranga mu buryo bw’ubushabitsi mu muziki n’ibindi bitandukanye.