Mwiza Zawadi, Impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Mukamwiza Zawadi uzakoresha amazina ya Mwiza Zawadi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo ye ya mbere nyuma yo gusoza amasomo y’umuziki ku Nyundo.

Iyi ndirimbo ye nshya yayise ‘Imirimo Yawe’ avuga ko yayanditse ashaka kumvikanisha ko Imana iri kugenda ikuraho ibihe bibi nk’ibya Covid-19. Yasobanuraga ko imirimo y’Imana ihambaye, kandi irenze ibyo abantu bibwira.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yavukiye ahitwa i Nyarubure mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Yakuze akunda umuziki ashaka no kuwukora mu buryo bw’umwuga.

Ubu abarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Sunday Love Media Entertainment.

Yavuze ko yagiye akomwa mu nkokora n’ubushobozi. Umuryango yakuriyemo ni abakirisitu ariko nta n’umwe wigeze agerageza gukora umuziki, ku buryo avuga ko ari we waserukiye umuryango.

Yahisemo gukora umuziki uhimbaza Imana kubera ko ashaka kwifashisha ubutumwa Imana yamuhaye agahembura ubwoko bwayo.

Ati “Ndashaka gukora umuziki ukora ku mitima ya benshi. Kuramya no guhimbaza Imana ni bimwe mu bituma ngira amahoro muri njye. Kandi iyo ndirimbo numva nduhutse, ku buryo nshaka gusangiza abandi ibindimo.”

Iyi ndirimbo ye yatunganyijwe na Santana mu buryo bw’amajwi, amashusho yo akorwa na Chriss Eazy.


Mwiza Zawadi yinjiye mu muziki nyuma yo gusoza amasomo y’umuziki ku Nyundo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO