My SoulmEp 23:Umugore wanjye aratwite gusa ndimo guhahirwa na Mabukwe kuko ntafite ibyo gutungisha urugo

Yvan n’umugore we Guinette bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwa buri munsi ndetse akazi yari yabonye karimo amananiza bituma yiyemeza kukareka ngo bakomeze babeho uko Imana ishaka nyamara nta wangwa na benshi kuko mama wa Guinette yabakoreye ikintu gikomeye nyuma yo kumenya inkuru nziza ko atwite.

Ubwo Guinette yakomezaga kugira isesemi byarangiye agiye kwa muganga bamubwira ko atwite umwana w’umuhungu ndetse iki gihe yari inkuru inejeje ariko nanone ubuzima ntabwo bwari buboroheye kuko yibazaga uburyo bagiye kubaho mu gihe cy’ubushomeri kandi atwite.

Guinette yahisemo gusaba ubufasha mama we ndetse amubwiza ukuri.

Ubwo Guinette yatahaga yahise yigira inama maze ahamagara mama we dore ko we atari yarigeze amutera amabuye nk’uko Papa we yabigenzaga ndetse Guinette yafashe umwanzuro aramuhamagara akubwira ko atwite ariko ubuzima butaboroheye kubera ubushomeri ndetse mu magambo ye yabwiye Nyina ati: Uraho mama nukuri nizereko uri amahoro!?

Rero mubyeyi ndabizi wagiye uba ku ruhande rwanjye nubwo Data atigeze akorohera gusa ubu simfite kuguhisha kuko ubuzima ntabwo butworoheye gusa mama ndatwite ariko ntabwo byoroshye.

Mama wa Guinette yahise afata umwanzuro maze amubwira ko agiye kumuha amafaranga mu ibanga ashobora kumufasha kubaho neza ndetse agatunga umwana atwite ako kanya yahise abwira Guinette ko agiye kumwoherereza amafaranga agera ku bihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Guinette yahise yishima cyane ndetse yihutana inkuru nziza ngo abwire umugabo we ko atwite rero ako kanya yahise abwira Yvan ko yasanze atwite umwana w’umuhungu gusa Yvan we yahise atangira kwishima ariko uruhande rumwe atangira kubabara aho yavuze ko ababajwe no kuba nta kazi afite ngo amwiteho mu gihe atwite.


Guinette yabwiye umugabo we ko akwiye gutuza.

Guinette yahise abwira umugabo we ko akwiye gutuza kuko mama we yamuhaye ubufasha bw’amafaranga ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda icyakora ako kanya Yvan yatangiye kubabazwa n’uko atagishpboye guhirimbanira umuryango we ngo awuhaze none akaba arimo gufashwa na nyirabukwe.

Guinette yahise afata umugabo we ikiganza amubwira ko adakwiye kubabazwa n’uko nyirabukwe yabahaye ubufasha ahubwo amwibutsa ko ari ikimenyetso cy’uko nibura bashyigikiwe n’umwe mu babyeyi be ndetse ko bishobora gutanga ikimenyetso cy’uko umunsi umwe na Sebukwe ashobora kumugarukira bikarangira atsinze ndetse n’urukundo rwabo rugatsinda nta mananiza.

Uyu muryango watangiye kugira ibyishimo by’uko bagiye kwibaruka ndetse Yvan yatangiye gushyiramo imbaraga kugirango ashakishe akazi kugirango arusheho kurwanirira umuryango we muri byose.

Ese urabona umunsi umwe urukundo rw’aba bombi ruzatsinda Sebukwe wa Yvan akamugarukira!?

Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 24.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO