My Soulmate Ep 12:Ababyeyi b’umukunzi wanjye bahisemo kumfungisha mbeshyerwa ko namufashe ku ngufu atujuje imyaka y’ubukure

Kubera ko urukundo rwa Yvan na Guinette rwakomeje gufata indi ntera byatumye ababyeyi ba Guinette bahitamo kugambanira Yvan aho kuri ubu akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu Guinette ndetse bikavugwa ko atujuje imyaka y’ubukure dore ko hacuzwe ibyangombwa bihimbano bigaragaza ko ari umwangavu w’imyaka 17 y’amavuko ndetse ibi birimo gushyira Yvan mu mazi abira.

Ababyeyi ba Guinette bahisemo kumuraza hanze batekereza ko agomba kujya kurara Kwa Yvan kuko bari babizi neza ko ntahandi uyu mukobwa ashobora kurara.

Ubwo uyu mugambi wacurwaga ababyeyi ba Guinette bari biyambaje Grace kugirango aze gukurikirana aho ari burare, ubwo rero yageraga Kwa Yvan, Grace yahise atanga amazimwe ku Babyeyi ba Guinette ndetse nabo kubera amafaranga agahishyi bafite bahisemo gushaka abashinzwe umutekano kugirango barare hafi yo Kwa Yvan.

Ibyangombwa bya Guinette byarahinduwe kugirango Yvan ahamwe n’icyaha cyo kumushuka akamufata ku ngufu atujuje imyaka y’ubukure.

Kugeza ubu ibyangombwa bya Guinette byarahinduwe mu kanya nkako guhumbya ndetse Guinette wari ufite imyaka 21 y’amavuko kugeza ubu biragaragara ko afite imyaka 17 y’amavuko ndetse nubwo ibi byose byakozwe Guinette arimo gukora ibishoboka byose ngo amenye buri kimwe nubwo nta bimenyetso byo guheraho.

Yvan aho ari mu buroko arimo guhatwa ibibazo bitandukanye aho abazwa ngo:Uremera ko wararanye iwawe n’umwangavu utagejeje imyaka y’ubukure kandi ukaba waragerageje kumufata ku ngufu!? ko udasubiza se!?


Yvan arimo guhamwa n’icyaha kuko ntabwo afite kivugira ari wenyine

Kugeza ubu Yvan icyaha kiramuhama nubwo bwose yizeye umukunzi we Guinette ko azamufasha kwikura imbere y’abacamanza icyakora Guinette kuri ubu afungiranye mu rugo Kandi yamaze guhindurirwa indangamuntu ye aho bigaragara ko we afite imyaka 17 y’amavuko gusa.

Grace kuri ubu nawe ushinjwa ubugambanyi buri munsi aza Kwa Guinette kumusura kugirango bigaragaze ko amwitayeho icyakora aba agenzwa no kugirango yumve ibyo apanga byose.

Grace agenzwa no kuneka Guinette

Kugeza ubu Guinette arimo kubarwa nk’umwangavu w’imyaka 17 y’amavuko ndetse Yvan we asanzwe ari umurezi mu ishuri ryisumbuye ndetse ibi byose birimo gukorwa kugirango izina rye risigwe isura mbi kugirango no kwitwa umurezi bimwamburwe.

Impamvu nyamukuru yatumye ababyeyi ba Guinette bifuza kugambanira Yvan ni ukubera ko batifuza ko arongora umukobwa wabo kuko bo bafite uwo bamuteguriye Kandi w’umukire nyamara Guinette we akunda Yvan birenze igipimo.


Umuntu ushobora kurenganura Yvan ni Guinette wenyine

Kugeza ubu umuntu ushobora kurenganura Yvan ni Guinette ushobora kubwira ubutabera ko umukunzi we arengana atigeze amufata ku ngufu ndetse kuri ubu yabwiwe ko arajyanwa Kwa muganga ngo harebwe ko yafashwe ku ngufu.

Ikintu gikomeye cyane Kandi gihangayikishije Guinette ni uko bashaka kumupimisha ko yafashwe ku ngufu Kandi ntabyabayeho ndetse kugeza ubu arimo kubabazwa n’uko ababyeyi be baramukiye Kwa muganga aho akomeje gukeka ko bagiye gucurisha impapuro zibeshya ko yahohotewe kugirango umukunzi we afungwe.

Gusa ubwo Guinette yari yicaye mu cyumba cye ategereje kujyanwa kwa Muganga yagiye kubona abona Telephone ye irasonnye maze ayitabye yumva umuntu agira ati:Ndi Yvan honey ndashaka kukubwira ko......

Ese Yvan aho ari mu buroko ni iki ashaka kubwira Guinette!?


Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 13

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO