My Soulmate Ep 16:Aho uzagwa niho nzagwa ubu nakora buri kimwe cyose ku bwawe!Nambitse impeta uwo nakunze mu buryo butunguranye ndetse dufata n’ingamba zidasanzwe

Mu nkuru yatambutse twasize Yvan yari kuri telefoni aganira na Guinette aturukwa inyuma n’umusore bahanganye maze mu gihe yari agiye kumunyuza imodoka hejuru undi yahise asimbuka agwa nabi icyakora kubw’amahirwe birangira ntacyo abaye nubwo hari benshi bagizengo Yvan arapfuye bagahurura bavuza induru.

Urukundo rwa Yvan na Guinette bisa n’aho rugiye kuzamo intambara ku mpande zombi nyamara umwe arimo kurwanisha urukundo rw’ukuri undi agakoresha imbaraga z’amafaranga kugirango yegukane umukobwa utamukunda na gato.


Yvan yatunguwe no gusurwa na Guinette mu gihe atabiteganyaga
Ubwo Yvan yatekerezaga ikijya mbere yongeye gusurwa bitunguranye na Guinette ndetse aza arimo kumusekera akubwira ati: Mukunzi ndabizi ntabwo byoroshye icyakora ubu nakora buri kimwe ku bwawe kandi ubu ndi mu ruhande rwawe iteka aho uzagwa niho nzagwa.

Nyuma yo kubwirwa aya magambo Yvan yahise asaba Guinette ko yamutega amatwi kugirango amugezeho igitekerezo cye kandi yumva gikwiriye maze atangira amubaza ati:Ese utekereza byagenda gute njye nawe turamutse dusohotse iki gihugu tukajya kwibanira kure y’abaturwanya?

Guinette yari yamaramaje kuko uko uminsi yashiraga n’indi ikaza yarushagaho gukunda cyane Yvan icyakora agasanga ababyeyi be bo bakomeje kurushaho ku mwanga ndetse akibaza impamvu nyamukuru ibitera kandi nyamara umuhungu yakunze afite akazi keza gusa bakababazwa nuko adatunze ibya mirenge.


Guinette yabwiye Yvan ko gusohoka igihugu bitoroshye ahubwo amusaba ko bajya ahantu kure ariko mu gihugu
Guinette yakomeje gutekereza ibintu bitandukanye abwira Yvan ko gusohoka igihugu atari amahitamo abona yaba meza icyakora amwemerera ko bakwiye kujya kure y’ababyeyi be kuburyo batazongera kumuca iryera ariko ntibibe ngombwa ko basohoka igihugu.

Aba bombi baganiraga ibyo byose ari nako buri umwe yatangiye kwirekurira undi mu buryo bw’amarangamutima kugeza ubu Guinette ntabwo agishobora gufunga amarangamutima ye imbere ya Yvan gusa nanone biramugora kumva ko yagira ishimishamubiri akorana n’umukunzi we.

Nyamara Yvan yahishuriye Guinette ikintu gikomeye aramubwira ati: Mukunzi mwiza mfite amafaranga agera kuri Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda mfite akazi ndetse uri umukobwa mukuru kandi wakora amahitamo ye nta ngingimira ese ushobora kunyemerera tugashaka uburyo bwo kubana igitaraganya kabone naho nta n’umwe wadushyigikira!


Guinette yatunguwe no kwambikwa impeta

Mu buryo Guinette atari yiteguye Yvan yarapfukamye maze akura impeta mu mufuka asaba Guinette ko yamubera umugore maze undi nawe asuka amarira adakama arahaguruka ahobera uwo akunda agira ati:uri umugisha wanjye warakoze ku nkunda nta na kimwe ugendeyeho,urabizi nabujijwe amahirwe yo kwiga ariko wowe wankunze ukimbona ndetse ntabwo wigeze ujya kure yanjye ni iki cyatuma ntaba uwawe koko!ndabyemeye ndi uwawe kuva nkumenya kugeza n’iteka ryose.

Ubwo bamwe barimo kwambikana impeta ku babyeyi ba Guinette ntabwo batuje hamwe n’umusore wihambira kuri Guinette ariko akaba ashyigikiwe n’ababyeyi be ubwo rero barimo bose gucura imigambi yo gufata Guinette ku mbaraga akajyanwa ashimuswe ubundi agahita arongorwa ku gahato n’uwo adakunda.

Aba bakomeje kwibwira ko Guinette ari mu nzu kugirango bamugwe gitumo ndetse buri kimwe cyari giteguye ko Guinette arajyanwa mu burengerazuba bw’u Rwanda hafi y’ikiyaga cya Kivu ndetse yagombaga guhabwa ibiryo birimo imiti yatuma asinzira ndetse ubwo mama we yageragezaga kujya kumureba mu cyumba atekereza ko undi aryamye byarangiye bamubuze.

Ako kanya bahise biyemeza kujya kumushakira kwa Yvan ndetse abandi bo bari mu byishimo bikomeye ndetse nabo bari bamaze gupanga guhunga bakigendera ese biragenda bite!

Uratekereza ko Yvan na Guinette se nabo bahunze cg Guinette baramusanga kwa Yvan bamumwabure!?


Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 17:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO