My Soulmate Ep 18:Uzabage wifashe nushaka uyu mukobwa!nagiye kwerekana uwo nakunze mu muryango wanjye none nabo ntibamukozwa bahise banyamaganira kure

Uko iminsi yakomeje kwicuma Yvan na Guinettte bakomeje guhanyanyaza ndetse bakomeza gukundana bikomeye nubwo bwose ibijyanye no kwimuka babihagaritse kuko Yvan yari kuba ataye akazi kandi ariko kamubeshaho icyakora urukundo rwabo rwakomeje kubakira ku kizere gikomeye ndetse igihe kiragera ajyana umukunzi we ku ivuko.
Twaherutse Yvan yambika Guinette impeta y’umubano maze amusaba ko yamubera umugore undi nawe abyikiriza atagishije inama kuko yamukundaga cyane,gusa kuva icyo gihe aba bombi bakomeje guca mu buzima butoroshye aho Guinette yahoraga afite ubwoba ko bashobora kumushyingira umuhungu adakunda ku mbaraga gusa yakomeje guca ababyeyi be intege birangira uwamwirukagaho agabanyije amarere.
Yvan yamenye ko Guinette bamuhaye agahenge ahita amusaba kujya kumwerekana iwabo.
Nyuma y’aho Yvan amenyeye ko Guinette ababyeyi be batakimutesha umutwe cyane bashaka kumushyingira uwo adakunda byamuteye imbaraga maze nawe yiyemeza kujya kwerekana Guinette mu muryango avukamo.
Hari igitondo kimwe maze Yvan abwira Guinette ati:Mukunzi wanjye urabizi twarwanye intambara zitoroshye gusa ndifuza ko wakwitegura nkajya ku kwereka Mama wanjye hamwe n’abavandimwe ngirango urabizi ko ntagira Data.
Guinette ubwo yabwirwaga iyi nkuru yahise agira ubwoba.
Guinette yagaragaje gusa n’ugize ubwoba gusa nanone yiyemeza kujya kwa Yvan kuko yamukundaga cyane dore ko yumvaga afitiye amatsiko abo mu muryango we yibaza uko bazamwakira nabasanga.
Nyamara ntabwo urugendo rwabaye amahire kuko Yvan ubwo yagezaga Guinette mu muryango we yatunguwe no kubona bamwe mu bavandimwe be barimo na mama we bareba Guinette nk’aho batamwishimiye.
Yvan wari muri salon yatunguwe no guhamagarwa na Mama we maze aramubwira ati:niko wa muhungu we uriya niwe mukobwa utuzaniye ese ubwo uyobewe wa mukobwa mwakuranye ukamusiga umubwiye ko umukunda ubu yarakuze kandi akora ku kigo nderabuzima kuko ni umuganga rero rwose umenyeko uyu mukobwa utuzaniye bitazashoboka muzabage mwifashe.
Ubwo Yvan yarwaniriraga ishyaka umukunzi we abo mu muryango we bamwamaganiye kure.
Nyamara ubwo Yvan yageragezaga kurwanirira ishyaka umukunzi we bose baramwamaganye bamubwira ko uwo mukobwa adakwiye kubagerera mu muryango mu gihe hari umukobwa w’umuganga utegereje Yvan kandi barakuranye.
Icyakora hari itandukaniro ry’abo mu muryango wa Yvan ugereranyije n’abo mu muryango wa Guinette kuko Kwa Yvan abamukomokaho bo niyo batakwishimiye ntabwo ubimenya ndetse byarangiye biyumanganyije baganiriza Guinette ndetse bamwereka ko bamwishimiye gusa atari ko bimeze.
kugeza ubu Yvan yagize ubwoba bwo kubwira Guinette ko nawe abamukomokaho barimo kumwamagana ndetse arimo gutekereza ko byamukomeretsa.
Ese urabona ibi bigana he ko aba bombi imiryango ikomeje kubabera akabatsirota?
Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 19