My Soulmate Ep 2: Niyemeje guhamagara uwanyuze umutima wanjye ntungurwa no kumva nawe ambwiye amagambo akomeye yerekeye urukundo

Ubushize twasize Yvan arimo gusaba Patrick nimero za Guinette maze birangira Patrick azimuhaye undi nawe birumvikana nta kindi yazishakiraga uretse guhamagara Guinette ngo batangire kumenyana no kuganira byimbitse.

Yvan kubera uburyo yari yatangiye gukunda Guinette byamusabye kumuhamagara ku munsi atagiye ku kazi kuko ntabwo yifuzaga ikintu cyamubangamira mu gihe cyose arimo kuvugana na Guinette ndetse mwibukeko Yvan ubusanzwe ari umurezi mu ishuri ryisumbuye.

Yvan ubwo yari atuje mu gitondo kizira imbeho yafashe nimero za Guinette ngo azihamagare ndetse uyu musore ijambo rya mbere yihutiye kwandika kuri numero ya Guinette ryari ijambo ryitwa My Wife bisobanura "umugore wanjye" icyakora Yvan yafashe Telefone ye maze atangira gucishamo numero ye kubw’amahirwe icamo.


Yvan yafashe umwanzuro wo guhamagara Guinette

Ubwo yahamagaraga Guinette, Yvan yarebaga izina yanditse kuri nimero ye maze yabona handitseho ngo My Wife umutima ukarushaho kudunda ugakomeza gutera cyane gusa Telefone yaciyemo inshuro 3 maze Guinette ahita yitaba Telefone agira ati:Hello,mwaramutse nonese ko ntabamenye aho ntabwo mwaba mwibeshye numero?

Yvan yasazwe n’ibyishimo maze atangira gusa n’urya indimi maze asubiza agira ati: Oya ntabwo nibeshye nimero !ngewe nitwa Yvan twigeze kubonanaho umunsi umwe gusa ababyeyi bawe baguhamagaye tutagize umwanya wo kwibwirana numvise nifuje kuganira nawe biba ngombwa ko nsaba nimero zawe Patrick.

Nyamara Guinette utari warigeze gukundana n’umusore n’umwe gusa yatangiye nawe kuganiriza Yvan amubaza ati:Ubuse Koko kuki ari njyewe wahisemo guhamagara basi kuki utavuganye na bagenzi banjye bamwe wabonye bisiga ibirungo by’ubwiza.

Erega bo banakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bakaba bafite ubwiza n’igikundiro gitangaje mu gihe njyewe ntanabashije kurangiza ayisumbuye!

Mu buryo bujimije ariko bwiganjemo urukundo ruhambaye Guinette yatangiye gufungura umutima we ariko mu cyayenge ndetse Yvan atangira gutungurwa n’ubuhanga bwiganje mu magambo ya Guinette.

Guinette yabwiye Yvan ko we ameze nk’igipangu cyubatsemo inzu idashamaje kuburyo bigoye ko hari umuntu wakwifuza kwinjiza imodoka ye muri icyo gipangu basi ngo ayiparikemo!

Icyakora yakomeje abwira Yvan ko abantu benshi batazi ubuziranenge bw’icyo gipangu kuko bakirebera inyuma ntibasobanukirwe ubwiza bwacyo, mu yandi magambo Guinette yari ashatse kubwira Yvan ko bamwe bamwita umukobwa utazi kwiyitaho kandi utarize ndetse akaba n’umunyacyaro ariko ntibasobanukirwe ingufu ze n’umwihariko we aho biherereye kuko badakundana nawe.


Guinette ni ubwambere ashize impumpu mu buzima bwe akaganira n’umuhungu nta mususu.

Ni ubwa Mbere Guinette yari avugiye kuri Telefone aganira n’umuhunghu nibura mu gihe kiri hejuru y’isaha ndetse bitunguranye Guinette yabwiye Yvan amagambo ajimije ariko yiganjemo ubwenge aho yamubwiye ati: nonese Yvan nibura nkwinjije mu gipangu cyanjye aho wansezeranya ko utazahasohoka kabone nubwo inzu yatuvira!?

Yvan yumvise aya magambo arushaho gutera imitoma Guinette maze nawe atangira kumubwira ati: Guinette uri ururabo mbona ko ruzira urubobi kandi uri ibibero biberanye n’ibisabo kuko uri umwari utagira umwera

Ese Guinette undi ati:Karame Yvan! Yvan ati: Birashoka ko wareka nkinjiza imodoka yanjye mu gipangu cyawe ariko ukazirinda gufungura umuryango munini kugirango nkwereke ubuhanga mfite mu kwinjiza imodoka mu gipangu nkwijeje ko ntazigera nanduza igipangu cyawe Kandi nsezeranya ko ningera mu gipangu cyawe utazigera wifuza kunta hanze ahubwo nsezeranya ko tuzagumanamo iteka ryose!?

Aya magambo Yvan yabwiraga Guinette yari yuzuyemo ubuhanga budasanzwe ndetse Yvan yifuzaga kubwira Guinette ko yifuza ko yamufungurira umutima we ngo bakundane ariko akamusaba kutazigera amusiga.

Guinette yumvaga asa nubonekewe atumva uburyo umwana w’umukobwa wacikishije amashuri ashobora gukundwa n’umusore mwiza nka Yvan Kandi ufite akazi keza Kandi akaba akikijwe n’abakobwa benshi beza kandi bafite nabo akazi ku rundi ruhande Yvan we yari yamaze kwakira ko yabonye umukobwa yifuje mu buzima bwe bwose.

Nubwo bwose aba bombi baganiriye amagambo meza Kandi yubakiye ku rukundo nta numwe wari weruye ngo abwire undi ko amukunda icyakora buri umwe yari yishimye cyane bikomeye ndetse bashidutse buri umwe ntawushobora gukupa Telephone.


Umukobwa w’ikizubazuba witwa Grace birangiye avangiye Guinette na Yvan.

Gusa nta byera ngo De ubwo Yvan yari akivugira kuri Telephone aganira na Guinette umwe muri b’abakobwa bisiga ibirungo by’ubwiza bahuye na Yvan witwa Grace Yvan yatunguwe no kubona moto imuparitse iwe atangira kuza amusekera kandi amusanga bigaragara ko amusuye kuko atari yakoze.

Gusa inkuru nanone yihariye kuri Yvan ni uko uyu musore afite abakobwa benshi bamukikije kandi bifuza kumutsindira ku buryo bahora biteguye gukora byose bishoboka ngo abakunde ese Grace nawe yaba yiyemeje gushaka uburyo arema urukundo kuri Yvan?

Ese ko tubonye Grace avangira Yvan wari wimereye neza hamwe na Guinette kuri Telefone aho Grace aragenzwa n’iki!?

Muratekereza ko se yabwiwe n’iki aho Yvan atuye?

Muzirikane ko kandi uyu mukobwa Grace aziranye na Guinette.


Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 3

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO