My Soulmate Ep 20:Urukundo rurimo kumbana umunyenga nyuma yo kurarana n’umukunzi wanjye bikarangira yiyemeje kugumana nanjye maze guhangayikishwa n’abadutanya bigenda nka nyomberi

Duherukana urukundo rwa Guinette na Yvan rukomeje gufata icyanga ndetse aba bombi bumvikanye ko bagiye kujya bahuza amarangamutima yabo ndetse bagasangira ibyishimo bikomeye kuko byarangiye Guinette yiyemeje kujya gusura umukunzi we amubwira ko igihe kigeze bagahuza imbaraga ariko bagaharanira kurushaho kuba mu rukundo ruhamye ndetse ibi byatumye mu buryo butunguranye Guinette yiyemeza kubana n’umukunzi we.

Kuva Guinette yasobanurira Yvan ko yifuza ko bazajya bagirana ibihe byiza ndetse buri umwe agashimisha mugenzi we mu buryo bwo guhaza amarangamutima ye byarangiye uyu mukobwa yiyemeje kujya gusura umukunzi we ndetse birangira araye iwe aho bisobanuye ko aba bombi byarangiye bakoze imibonano mpuzabitsina ku nshuro yabo ya mbere ndetse mu buryo butunguranye byarangiye aba bombi babanye mu buryo butunguranye.

Guinette yasabye ikintu gikomeye umukunzi we birangira yiyemeje kubana nawe.

Ubwo Guinette yari kwa Yvan bararanye byarangiye asabye umukunzi we ikintu gikomeye ndetse mu buryo butunguranyer agira ati:Yvan mukunzi wanjye ku nshuro ya mbere ndaranye nawe ndetse ndimo gutekereza nkasanga nta muntu n’umwe muri iyi si wanshiumisha kuruta uburyo wabinkoreye kuva kera kugeza aka kanya nta munsi n’umwe ababyeyi banjye bigeze bagukunda ariko ndatekereza ko wagiye ugira ubwoba bwo kunsaba ko twabana tudakoze ubukwe rero mukunzi wanjye kuva aka kanya ndi umugore wawe kandi ubu tubaye umwe.

Yvan yatangiye kwibaza ibibazo bikomeye ariko nanone atangira kumva ko nta mpamvu nimwe yo gutinya dore ko yari agiye kubana n’umugore akunda kandi afitiye amarangamutima nubwo bwopse bari bafashe umwanzuro utunguranye ariko aba bombi bagashimishwa n’uko bakundana by’ukuri.


Yvan yabajije Guinette icyo yaba atekereza mu gihe ababyeyi be bamenya ko babana

Yvan yabajije Guinette icyo atekereza mu gihe ababyeyi be baramenya ko babanye maze undi namwe atangira kumubwira ko nta kibazo na kimwe kirimo kuko uyu mukobwa yari yamenyesheje inzego zikomeye za Leta ndetse abamenyesha ko afite imyaka y’ubukure akaba yiyemeje kujya kubana n’umukunzi we kandi asaba ko atifuza abamuvangira mu rukundo rwe dore ko yabamenyesheje ko hari kenshi ababyeyi be bagiye bashaka gufungisha uwo asanze.

Guinette na Yvan mu gitondo cyo kuwa gatandatu byabaye ngombwa ko bahamagara inshuti zabo n’abavandimwe maze birangira bamwe mu nshuti zabo harimo abarimu bakorana na Yvan babagenderera ndetse aba bombi baboneraho amahirwe yo kwereka inshuti zabo ko babanye byuzuye.

Abakobwa baziranye na Guinette bamenye aya makuru maze bahita baza kwa Yvan kureba ko aya makuru ari impamo.

Nyamara amakuru agenda nk’umurabyo kuko hari abakobwa bakomeje guca intege aba bombi maze birangira bamenye ko babanye maze abo bose bahita baza kwa Yvan kureba ko amakuru ari impamo ndetse bose ubwo bahageraga batunguwe no kubona Yvan na Guinette bamaze kubana maze ishyari rirushaho kwiyongera ku buryo bukomeye dore ko bakundaga uyu musore cyane ariko bikarangira atabakunze.

Aba bose bahise basohoka igitaraganya batarwiyambitse bajyana amagambo iwabo wa guinette ndetse babahamiriza ko umukobwa wabo yamaze kubana na Yvan ndetse kuri iyi nshuro ababyeyi amashagaga yo kurwanya aba bombi yari yamaze gushira gusa nanone umujinya wahise ubaganza bibaza ukuntu umwana wabo byarangiye abanye n’umusore batigeze bakunda.

Ababyeyi ba Guinette bahise batangaza ku mugaragaro ko baciye umubano n’umukobwa wabo ndetse birangira biyemeje ko nta bufasha na bumwe bazigera baha Guinette aho bavuze ko aba bombvi bazatandukanywa n’ubukene nyamara ngo ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari.

Yvan na Guinette bahawe inkunga n’inshuti zabo amafaranga agera kuri 500,000 Frw.

Gusa Yvan na Guinette nyuma yo gusurwa n’inshuti zabo z’abarimu byarangiye ababagendereye bose biyemeje kubatera inkunga aho bahise bakusanya amafaranga agera ku bihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda kugirango babashe kwiyubaka ndetse aba bahise bishimira iyo nkunga birangira bibateye imbaraga zikomeye mu ntangiriro zabo z’ubuzima.

Ubwo Yvan yarimo gusezerera inshuti ze ngo yatunguwe no kubona abarimo Sebukwe na Nyirabukwe bose baje gushungera maze uyu musore mu buryo butangaje ahitamo kwituriza agasubirirayo aho yari ageze kuko atifuzaga kongera gutukwa n’ababyeyi b’umukunzi we.

Ese urabona aba bombi bagiye kubana urukundo rugashinga imizi?

Mutekereza ko bazagorwa n’iki mu minsi iri imbere?


Ntuzacikwe na My Soulamate Ep 21.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO