My Soulmate Ep 22: Ngeze aho umwanzi ashaka kuko Databukwe ankoreye ubugome bushobora gutuma ntangira kwangara

Nyuma yo kwirukanwa ku kazi bigizwemo uruhare na Sebukwe wa Yvan kuri ubu ibintu byatangiye kugorana ubuzima burushaho gukomera ndetse Guinette nawe atangira kwibasirwa n’uburwayi bukomeye ndetse kandi Sebukwe wa Yvan yashutse ubakidesha inzu akuba inshuro 2 ayo bishyura kugirango bangare.

Burya buri kimwe mu buzima kibaho ku bw’impamvu runaka ndetse aho ubuzima bugeze bigaragara ko Guinette n’umugabo we bagiye guhura n’ubuzima butoroshye kuko intego nyamukuru ya Sebukwe wa Yvan ni ukugirango amuteze ubukene bukomeye buzaguma aba bombi basubiranamo maze Guinette agasubira mu rugo kugirango arongorwe n’umugabo w’umukungu.

Ibigeragezo byatangiye kugera kuri Yvan n’umugore we.

Ibigeragezo byatangiye kuba byinshi kuri Yvan na Guinette ndetse amafaranga bacubgiragaho atangira gushira dore ko Yvan yari yamaze kwirukanwa mu kazi ke k’Ubwarimu gusa ikibabaje si ukubura akazi ke ahubwo ibintu byakomeje kurushaho kugenda nabi ubwo Sebukwe yafataga umwanzuro wo gukomeza kubabangamira bigatuma agurira umuntu ukodesha uyu muryango inzu maze akamushuka ngo yongere igiciro cy’inzu bababmo kugirango ubuzima burusheho kubabihira.

Ubu bugome bwose bwakorwaga mu gihe Mama wa guinette atari abishyigikiye ko uyu mugabo akomeza kubagendaho nyamara byose byari ubusa kuko byarangiye akomeje kwihambira kuri Yvan,Se wa Guinette ntabwo yakoraga ibi byose kuko ari urundi rwango afitiye umukobwa we ah8bwo yabaga ashaka gutandukanya aba bombi kuva mu ntangiriro ntabwo yigeze yifuza ko umukobwa we yarongorwa na Yvan.


Mu gitondo cya kare Guinette yari aramutse atameze neza avuga ko afite isesemi

Mu gitondo cya kare mu rukerera Guinette yaramutse yumva atameze neza aho yabwiraga umugabo we ko yumva afite isesemi ndetse nta gushidikanya ko yari atwite ndetse icyo gihe Yvan yarimo kwibaza aho arakura amafaranga yo kujyana kwa muganga umugore we dore ko yari yarahindutse bikomeye haba mu biryo yaryaga n’ibindi bitandukanye.

Ubwo aba bombi bari bicayye byabacanze byarangiye bihumiye ku kirari ubwo babonaga umugabo bakodeshaho inzu aje kubareba kandi atari igihe cyo kwishyuza amafaranga ndetse batangira kurebana kuko mu bisanzwe bahuzwaga n’ubuzima bwo guhana amafaranga gusa.


Yvan yatunguwe no kubona nyiri inzu babamo abagendereye

Yvan wari witurije yarateruye abwira nyiri inzu ati:Ni karibu Boss nonese umuntu yabazanira agatebe tukaganira ko mbona mutugendereye nubwo tutari tubizi ko muri buze.

Undi nawe mu gasuzuguro kenshi asubizanya uburakari avuga ko atari ngombwa kubateguza ko ari bubasure kuko aho aba aje ari iwe kandi ko iyi nzu babamo ngo yamugoye kuyubaka kuburyo badakwiye kumubaza ikimugenza.

Yvan n’umugore we byasabye ko bituriza maze nyiri inzu atangira ababwira ko nta kindi kimuzanye kitari ukubabwira ko inzu zahenze ndetse akaba yifuje kubakubira amafaranga bamwishyura inshuro 2 ndetse mu gihe ngo batazabishobora abasubiza ko bagomba kumuvira mu nzu maze hakajyamo abandi.

Guinette yahise ababara ku buryo n’uburwayi yari arwaye bwahise bukira ahita abwira umugabo we ko umuntu ukomeje kubagendaho nta wundi uretse Se umubyara ako kanya yahise yiyemeza guhamagara papa we amusaba ko bahura undi nawe abisamira hejuru yibwira ko umukobwa we ashobora kuba yatangiye kuva ku izima gusa ibi yibwiraga byasaga no kurota ku manywa y’ihangu.

Papa wa Guinette bahise bavugana ko bagiye guhurira ahantu hitaruye ariko hatari urusaku ndetse aba bahise bahura byihuse icyo gihe ubwo aba bombi bari bagiye guhura Yvan ni ubwa mbere yari abaonye umugore yakunze bakabana yarakaye cyane kuko ntabwo yari yarigeze abibona na rimwe.

Umubyeyi wa Guinette bakimara gukubitana amaso yagize ati:Yo mbega mwana wanjye ukuntu umaze gushiramo n’ukuri rwose biragaragara ko uriya ngirwa mugabo yakwishe nabi mwana wanjye nari mbizi neza ko ugomba kuza kundeba ukangarukira ntukomeze kumugumana n’uruiya mushomeri utagira n’urwara rwo kwishima nyamara ibi byose yabivugaga umukobwa we yabishe bikomeye.


Guinette yatangiye kubwirana Se uburakari bukomeye.

Guinette mu burakari bwinshi kandi budasanzwe yahise abwira Se ati:Papa ni ubwa mbere n’ubwa nyuma ndakwihanganira kuko niwongera kuvuga nabi umugabo wanjye ndakwitwaraho kuburyo uragirango ntabwo unzi.

Ese reka nkwibarize kandi unsubize papa ko wanze kunyishyurira amashuri ngo nige kandi wari utunze Miliyari ubona amafaranga yawee akumariye iki mu by’ukuri?

Ese iyo wirebye ukareba ukuntu uba usa kandi ukitwara nabi mu byukuri ubona ayo mafaranga utunze akugaragaraho mu byukuri twagucumuyeho iki gituma udashobora kuduha amahoro asesuye muri twebwe ngo twibereho ubuzima twifuza?

Ntabwo nigeze nkurakarira kuko iyo unyishyurira amashuri wenda ntabwo nari guhura n’umuhungu w’imfura ugira imico myiza kandi wankunze asize abo bakorana biganye akankunda atanshiye amashuri cyangwa akazi hamwe n’ubutunzi bwawe dore ko muri byose nta na kimwe yifuza uretse kubana nanjye mu buzima bufite igisobanuro.


Se wa Guinette yabonye ko yibeshye atazabatanya.

Ibi byose Guinette yabivuganye uburakari ndetse Se yatangiye kubona ko ibyifuzo bye ntaho byagera dore bko yakomeje kubaca intege ariko bakanga bakananirana kubera urukundo rutavangiye bakundana icyakora uyu mubyeyi yagize ati:Ubundi se wa mukobwa we uranshinja kubabangamira utekereza ko nakoze iki uretse ubutindi bw’umugabo wawe utagira n’urwara rwo kwishima.

Guinette yarahindukiye abwira Se ko nta nakimwe yabakoraho ndetse amwibutsa ko babizi ko ariwe watanze amafaranga ngo birukane umugabo we ku kazi bikaba bigeze n’aho ahitamo gutanga amafaranga kugirango uwo babera mu nzu ayishyire ku giciro gihanitse.

Guinette yahise asezera kuri Se igitaraganya ndetse afata umwanzuro wo kumubwira ko batacyumva ibintu kimwe ako kanya Yvan yari ahangayitse cyane ahita aza afata umugore we amusezeranya ko batagipfuye kuko hari amahirwe abonye mashya kandi y’akazi Guinette yahise yishima cyane abwira se ko umugabo we yioze amashuri kuburyo bazibeshaho ibyo yakora byose.

Ese Yvan koko yabonye akandi kazi gashobora gutuma bakomeza kubaho bakundanye by’ukuri kandi ubuzima bugakomeza?


Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 23.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO