My Soulmate Ep 27: Umugore wanjye yansabye ko tubana na Mabukwe nyuma yo kwirukanwa none nabuze ayo nshira nayo mira

Urukundo rugeze ahakomeye dore ko kuri ubu Yvan afite ibitekerezo byinshi nyuma yo gusabwa n’umugore we ko babana na Nyina mu nzu imwe nyuma y’aho uyu mubyeyi yirukaniwe na Se wa Guinette ahowe gushyigikira urukundo rw’aba bombi gusa nyuma y’ibi Yvan afite ibitekerezo bitarondoreka ndetse arumva kuba yabyangira umugore we bisa no kwima uwaguhaye.
Mu nkuru iheruka twasize Guinette abwira mama we ko adakwiye guhangayikishwa n’aho kuba n’uburyo agiye kubaho ndetse iki gihe ntabwo umugabo we yateganyaga ko yamusaba ibintu bijyanye no kubana nawe mu nzu imwe bakodesha dore ko ari ntoya Kandi bikaba bigoye cyane kubana na n’umuntu afata nk’umubyeyi we dore ko ariwe wabyaye umugore we.
Yvan yatekerezaga ko kubana na Nhyirabukwe ari uguta Umuco.
Gusa nubwo Yvan yumva kubana na Nyirabukwe ari ikintu kidakwiriye cyane cyane dore ko yumva ko kubana nawe ari uguta Umuco nonene arimo gutekereza ibintu byose uyu mubyeyi yabafashije ndetse akarinda yirukanwa kubera kubashyigikira nonone yabitekerezaho akumva bikwiye ko babana.
Nyuma y’aho Guinette asohokeye mu bitaro byabaye ngombwa ko abwira umugabo we ikintu gikomeye cyane ndetse amusaba kumutega amatwi aha Yvan ntabwo yari azi icyo umukobwa we yifuza kumusaba maaze Guinette yatangiye abwira umugabo we ati:mugabo wanjye ni byiza ko hri ikintu dukora kandi gikomeye ndetse kubaho ni ukubana twafashe umwanzuro wo kubana kuko twifuzaga ibyishimom rero ndakwinginze reka duktekereze byagutse kandi tube imfura aho kugendera ku magambo rubanda bashobora kuzatubwira nonese mugabo mwiza waba ugiye nibura kuntega amatwi kugirango nkusabe ikintu giukomeye cyane kandi uransezeranya ko uraza kunyumva basi.
Muri aka kanya Yvan yari yumiwe arimo kwibaza ikintu gikomeye umugore we yatinye kumubqwira kuburyo ashobora guca hirya no hino kandi asanzwe amubwiza ukuri mu bintu byose kandi bitamuremereye ndetse aka kanya Yvan yahise abona ko ari ikintu kigoye cyane umugore we maze aramwegera aramubwira ati:Mugore mwiza kandi nkunda nagusezeranyije ko ubuzima ari ubwacu kandi nta numwe ukwiye kubwivangamo kuko buri kimwe cyose kizajya kitubaho azaba ari igeno twagabiwe na Nyagasani ndetse tuzajya tubinyuranamo gusa nyemerera umbwire kuko ndabona ko byakuremereye kandi ukaba ufite ubwoba hamwe n’isoni zo kubimbwira gusa mbwira ni ukuri nguteze yombi.
Guinette yabajije umugabo we niba yararemwe nk’abandi bantu kubera uburyo atajya amugora.
Guinette yarahindukiye abaza umugabo we niba nawe yararemwe nk’abandi dore ko yakomezaga gutekereza uburyo amushyigikira kuva kera akumva anyuzwe n’urukundo ahora amuha kandi akifuza kurushaho kurusigasira gusa undi yatangiye kubohoka ku mutima maze atangira abwira umugabo we ati:Mugabo wanjye ndifuza ko hari umuntu duha ubufasha nubwo natwe tubayeho ubuzima buviriritse gusa ndakwinginze reka tuze kumufasha kuko birakomeye ndifuza ko tugira uruhare mu kumuha ibiyishimo kuko nawe umunsi ku wundi ahora atwifuriza ibyiza kandi akatuba hafi mu buzima.
Guinette yatangiye abwira umugabo we ko yifuza ko babana na Nyina ndetse amubwira ko impamvu nyamukuru yo kubana nawe ari uko Se yamwirukanye kandi ko kuba umubyeyi we yajya gukodesha akabaho ubuzima atamenyereye yumva ko byaba ari ikintu kimubabaje ndetse yahise amubwira ko bahita bakodesha indi nzu ntoya yari mu gipamngu bakodeshagamo maze nyina akabamo ndetse akanaba hafi yabo mu rwego rwo kumwereka ko bari kumwe nawe dore ko Guinette yavugaga ko Nyina yamaze igihe kinini mu buzima bw’uburibwe utabonamo ibyishimo na mba.
Guinette kandi yakomeje yibutsa umugabo we ko nubwo kubana na Nyina hari abazavuga amagambo menshi kandi yo guharabika uyu muryango gusa nanone yakomeje avuga ko bikwiyeb ko byakorwa kuko n’ubundi ahandi hantu hari iterambere birangira umuryango umwe ushobora kubana bisobanuye ko abana banshobora kubana n’ababyeyi babo kandi ntibiteze umwiryane no kutumvikana.
Guinette yakomeje gusobanurira Yvan cyane ibijyanye no kubana na Nyina mu rugo rumwe.
Guinette byamuteye gukomeza gusobanurira umugabo we ndetse akomeza no gutanga impamvu nyinsi bisa n’aho yumvaga ko byoroshye ndetse yakomeje yibutsa umugabo we ko waba umwanya mwiza wo kwereka Se ko bafite umutima w’urukundo n’ubumuntu kuruta gushyira imbere ubutunzi butagira umutima wa kimuntu.
Yvan yahise agwa mu kantu abura yo acira nayo amira ndetse byako kanya yahise abwira umugore we ko abyemeye gusa nanone ku rundi ruhande yumvaga ari ikintu gikomeye kubana na Nyirabukwe ahantu hamwe nubwo batari kubana mu nzu imwe ndetse yumvaga bitandukanye kure n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda gusa nanone ntabwo yagombaga kubabaza umugore we.
Guinette yahise yibutsa Yvan ko kandi kubana na Nyina bizamufasha kujya amubaza uko umubyeyi utwite yitwara ndetse no mu gihe we yagiye ku kazi agahura n’ikibazo cyo kuribwa n’inda yakomeje amubwira ko mama we yazamuba hafi bishoboka ndetse ubwo muri ako kanya yahise ajya kuzana nyina ngo babane ndetse bari bamaze kubivugana icyakora Yvan we mu cyayenge yasigaye afite ibitekerezo byinshi.
Ese urabona bikwiye ko Guinette n’umugabo we babana na Nyina ahantu hamwe?
Ese uratekereza ko ubundi byari bwikwiye?
Ubona bishobora kugira izihe ngaruka?
Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 28.