My Soulmate Ep 29:Noneho byahumiye ku mirari kuko bigeze aho inshuti za Yvan zimutera urubwa zivuga ko aryamana na Nyirabukwe

Nyuma yo kivugwaho inkuru zitandukanye bamwe bemeza ko Yvan yahawe inzaratsi agahinduka inganzwa noneho ibyo byavuyeho hakurikiraho kwemeza ko noneho aryamana na Nyirabukwe akaba ariyo mpamvu ikomeye cyane yiyemeje kubana mu gipangu kimwe na Nyirabukwe icyakora ibi byose bivugwa bitizwa umurindi na Sebukwe hamwe n’abadadhyigikiye urukundo rw’aba bombi barimo Grace.

Mu nkuru iheruka twasize Se wa Guinette arimo gutekereza abagabo bagenzi be uburyo umukwe we yaba yarahawe inzaratsi kugirango abane n’umukobwa we hamwe n’umugore we ndetse icyo gihe yorengagizaga uruhare rukomeye yagize mu kugirango uyu mubyeyi asohoke mu nzu ajye kuba ku mukwe.

Iki gihe ubwo umugabo mugenzi we atari yakamubajije impamvu yasezereye umugore we undi mugabo mugenzi we yahise abaca mu ijambo maze asobanurira Se wa Guinette ko umukwe we ntawamuroze ahubwo ko yaba asigaye aryamana n’umukwe we bombi akaba abatunze yaba umukobwa we n’umugore we.


Se wa Guinette yatangiye gukuririza ibihuha.

Aka kanya ibi byatumye Se wa Guinette atangira gukuririza amagambo asebya umugore we hamwe n’umukwe we agira ati: Ndabizi rwose umugore wanjye ubu yabonye nshaje maze yihindura ishyano ajya kujya aryamana n’umukwe wanjye kugirango amuhaze nanjye nkabibona uburyo navuze maze agatangira kwikubita ngo aragiye.

Papa wa Guinette yakomeje kuvuga nabi n’umukwe we ahamya ko nta mukwe umurimo icyakora akavuga ko icyo ashoboye ari ugupfubura n’abakecuru bamubyaye kugeza aho ajya no kuri Nyirabukwe,gusa ubwo uyu musaza yatangazaga ibi hari hicayemo bamwe mu bantu bahoze ari inshuti za Yvan maze bakaza kuyoborwa na Se wa Guinette akabangisha Yvan akoresheje amafaranga kugirango bamuharabike ndetse ako kanya batangiye gukwiza ibihuha ahantu hose ko Yvan aryamana na Nyirabukwe.


Telefoni ya Guinette yarasonnye ndetse yakira ubutumwa buteye inkeke.

Ubwo byari mu gitondo cya Kare mu buturuturu Yvan n’umugore we bakimara kubyuka Telefone ya Guinette yarasonnye maze yihutira kureba ubutumwa bugufi maze muri ako kanya asanga ni ubutumwa ahawe na Grace ndetse ubwo butumwa bwari bubabaje kandi buteye ubwoba kuburyo Guinette yahise ajenga amarira mu maso ndetse umugabo we ahita amubaza ati:Ese mukundwa ubaye iki?ni ukubera iki urimo kurira aho urabona njyewe bitarimo kumbabariza umutima Koko!?

Nyamara Guinette yarahindukiye abaza umugabo we ati:Ariko se mukunzi wanjye basi urankunda!?nonese mbwira ni gute wemeye gukunda umuntu nkanjye Kandi ukankunda n’umutima wawe wose tekereza ibibazo umunsi ku wundi nakunze kuvushyiramo tekereza uburyo wafunzwe uzira kunkunda none Koko ni ukubera iki abantu bakomeza kutugendaho ese mukunzi ubu nzakore iki ngo abantu bareke kutubabaza twese Koko!?

Muri aka kanya Yvan yatekerezaga ko hari ikintu kigoye cyane umukunzi we ndetse yahise yihutira kumufata aramukomeza maze amusaba ko yamureba mu maso arangije amwibutsa ko mu buzima no mu rukundo hombi habamo ibibazo byinzitane Kandi amwibutsa ko kwihangana no kutita kubavuga amahomvu ariyo ntwaro ikomeye yo kunesha.


Guinette yabwiye Yvan ko yakiriye ubutumwa bubabaje.

Ubwo Yvan yavugaga ibi umugore we yamubwiye ko yakiriye ubutumwa bugufi Kandi buteye ikibazo ndetse Guinette yari yatinye kubwereka umugabo we amaze Yvan asaba Guinette ko yamwereka ubwo butumwa ndetse ubwo bari batangiye kubusoma bose bagize agahinda ndetse ubu butumwa bwari bwoherejwe na Guinette kandi bwavugaga ibintu biteye akababaro ubu butumwa bwagiraga buti:Guinette mwana wa mama ushobora kugirango ndakwanga ariko siko bimeze ndi Grace Kandi urabizi twari inshuti gusa umugabo wawe na Mama wawe nushaka umenye ubwenge kuko bararyamana mperutse kuza kugusura nsanga ntuhari maze mpita numva bari kumwe munzu bikingiranye ubwo rero nushaka umenye ubwenge.

Aka kanya Yvan ubwo yari akirimo gutekereza icyo yakora yahise nawe yakira ubutumwa bugufi buturutse ku mwarimu bakoranaga maze amubwira ko atakiri umuntu muzima niba bigeze aho aryamana na Nyirabukwe.


Nyuma yo kwakira ubutumwa aba bombi batangiye gutekereza impamvu yihishe inyuma y’ibi byose.
Nyuma yo kwakira ubu butumwa bwombi Guinette n’umugabo we bahise batekereza maze babona ko nta yindi mpamvu yaba iteye ibi byose uretse ishyari bafitiwe n’inshuti zabo cyangwa n’abashaka kubateranya gusa icyo gihe Guinette yanahise abwira umugabo we ko Se akomeje kubasaza kugirango bate umutwe kubera ko ababazwa n’uko bakundanye ndetse yahise amenya ko Grace ahimba ibyo binyoma byose kuko aba yahawe amafaranga na Se ngo abasebye.

Aba bombi batangiye kwibaza uburyo biraza kugenda mu gihe mama wa Guinette ndetse akaba Nyirabukwe wa Yvan azamenyera ko inkuru zirimo kuvugwa ko aryamana n’umukwe we.

Ese urabona uyu mubyeyi nabimenya bizagenda gute!?urabona se Yvan na Guinette ababarwanya babashakaho iki!?


Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 30.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO