My Soulmate Ep 30:Mabukwe atubwiye ibanga amaranye imyaka 10 bityo tugura inzu ya Miliyoni 50 FRW kandi tudatanze n’iripfumuye

Nubwo bwose ubuzima bwakomeje gukomera ndetse Yvan n’umugore we guinette bagakomeza guhura n’ibigeragezo ntabwo bigeze bacika intege ndetse bakomeje kurangwa n’umutima mwiza utagira uko usa bituma biyemeza kubana na na mama wa Guinette nyamara kubera uyu mutima aba bombi bagize byatumye uyu mubyeyi abakorera ikintu gikomeye.
Nyuma yo kuvuga ko Yvan asigaye aryamana na nyirabukwe ntacyo byigeze bihungabanya na mba ku rukundo rwe n’umugore we ndetse ahubwo umunsi ku wundi urukundo rwarushagaho kwiyongera ibintu bikarushaho kugenda bifata indi ntera nyamara ntabwo amagambo yigeze arekera kuko byageze naho bavuga ko Nyirabukwe wa yvan yamuroze none akaba atakiri umugabo mu rugo rwe gusa ibi nabyo bageze aho barabirenga.
Nyamara kuko Nyina wa guinette yari yarabayeho mu buzima burimo amafaranga ariko butararangwamo urukundo n’ibyishimo kuva yabona ibyo umugabo we akorera umukobwa ashaka kumutandukanya n’uwo akunda yari abizi neza ko atazigera abashyigikira na gato ndetse yatekerezaga ko azakora ibishoboka byose akabatanya.
Mu gitondo cya kare Mama wa guinette yaramuhamagaye hamwe n’umugabo we kugirango ababwire ikintuntu gikomeye.
Umunsi umwe mu gitondo cya Kare mama wa guinette yahamagaye umukobwa we hamwe n’umukwe we maze arabicaza atangira kubabwira ko afite ikintu atigeze ababwira na rimwe gusa nanone ngo yabonaga igihe kigeze kugirango abe yabibabwira kuko yari amaze gusobanukirwa ko bakundana by’ukuri.
Mama wa Guinette yatangiye abwira Yvan ati:Uri umukwe wanjye kandi nagukunze kuva nkikubobna nabonye uru umugabo uhamye kandi ufite urukundo rudasanzwe wagaragaje ko urukundo ruruta byose ndetse utwerekako kwihangana ugakomeza gukunda uwawe aribyo by’ingenzi ndetse ndatekereza ko ari abakwe bake bakwemerara abagore babo ko babana naba Nyirabukwe gusa wowe warabyemeye niyo mpamvu ngiye kubitura nkabafasha kugirango hatazazagira ukomeza kubasuzugura ngo ntabwo mwifashije.
Ibyo Guinette yumvaga byatumaga yibaza impamvu.
Ubwo uyu mubyeyi yabaga arimo gutangaza ibi byose byabaga ari nk’inzozi ku mukobwa we guinette hamwe na Yvan ndetse ako kanya byatumye guinette aterura maze abwira mama we ati:Mama urimo kuvuga ibiki ko byanyobeye nonese ikintu wifuza kudukorera ni iki ko ubona ibintu bitoroshye na papa akaba yarakwirukanye urumva wakora iki ngo udufashe.
Guinette yakomeje abwira mama we ko nubwo bakodesha ndetse bakabaho ubuzima buciriritse ariko byose babinyuranamo umutima mwiza kandi ko bazarushaho kubana nawe bakerekana ko urukundo rujyana n’ubumuntu muri byose.
Ako kanya Mama wa guinette yahise ababwira ko hari ibanga amaranye imyaka igera kuri 10 ndetse akaba yari yiteguye ko umunsi umwe azafasha umukobwa we ariwe Guinette mu gihe yazaba ari mu bihe by’amakuba kugirango ubwo azashinga urwe rugo azabeho atekanye kandi afite ubuzima bufite icyerekezo.
Uyu mubyeyi yagize ati:Bana banjye ntabwo uriya mugabo yaba atunze miliyari ngo mbure ikintu namukuraho kandi gishobora kubafasha kubaho neza nubwo we agira umutima mubi gusa natekereje ko ngomba kujya ngira amafaranga amwe n’amwe nizigama atabizi maze nkazaguramo ahantu atazi kugirango nzahahe umukobwa wanjye mu gihe azaba yashinze urwe rugo.
Uyu mubyeyi yasabye Yvan n’umukobwa we ko bamutega amatwi.
Yvan ndagirango wowe n’umukobwa wanjye munyumve mfite igipangu kirimo inzu
nziza cyane igezweho ndetse harimo n’imiryango 4 ikodeshwa rero icyo gipangu kinyanditseho rero mfite n’ahandi nagiye ngura umugabo atabizi kugirango nzagoboke umukobwa wanjye ubwo se azaba yanze kugira ikintu amuha ku mitungo ye rero icyo mugiye kunkorera mu giye kumera nk’aho muguze nanjye icyo gipangu twandike ko tukiguze Miliyoni 50 FRW maze muhite mwegukana impapuro z’ubugure ikindi kandi ntimugire ikibazo kuko ntabwo uriya mugabo abizi ibi ni mwebwe mbibwiye gusa kandi ni ibanga maranye imyaka 10.
Uyu mubyeyi yasaga n’uwishimiye urukundo rw’aba bombi maze byarangiye yvan yiteguye maze berekeza mu buyobozi bwa kure dore ko ariho iyo nzu yari yubatse maze Yvan n’umugore we bagenda nk’abagura inzu maze nyirabukwe arabasinyira byitwa ko baguze inzu kandi ntamafaranga na make batanze.
Ku rundi ruhande nyirabukwe wa Yvan yahise abatangariza ko byaba byiza agiye kuba mu zindi nzu yari yaraguze mucyayenge maze nabo bagategura uburyo bwo kwimukira mu nzu nziza byitwaga ko bamaze kugura abagakira ubukode ndetse izo nzu harimo n’izikodeshwa kuburyo ubuzima bwari bubaye ubuki kuri yvan n’umugore we.
Guinette n’umugabo we bashimiye bikomeye mama we.
Aka kanya Guinette n’umugabo we bombi bafashe umwanya bashimira bikomeye uyu mubyeyi ndetse nawe abaha umugisha anabasaba kuzarushaho gukundana ndetse yahise abasezeraho maze bituma ajya kwibana nabo basigara akanyamuneza ari kose.
Yvan yarahindukiye areba umugore we maze aramubwira ati:Mukunzi wanjye usa na mama wawe mwembi muri imfura ndetse nkwijeje kuzagukunda iteka kuba anragukiunze niyo mahitamo meza nakoze mu buzima bwanjye kandi uri umugisha wanjye uri byose nifuza nzaguhora iruhande,ako kanya umugore we nawe yaramutomagije biratinda ubona ko baryohewe n’ubuzima.
Ese urabona nibimukira mu nzu byitwa ko baguze bizagenda gute urabona kuba Nyirabukwe wa Yvan abahinduriye ubuzima muri ubu buryo hari ingaruka bizagira ku rukundo rw’aba bombi.
Ntuzacikwe na My Soulmate EP 31.