My Soulmate Ep 31:Ukize baraza!natangiye gusazwa n’umukobwa mwiza washatse kunkoresha Penariti nikanga umugore wanjye amarangamutima agenda nka Nyomberi

Yvan n’umufasha we bagobotswe na Nyirabukwe anegurira igipangu cyiza aho byiswe ko bakiguze ndetse bahise bava ku rwego rumwe bajya ku rundi Kandi batangira kubaho ubuzima bwiza kandi bufite ireme n’icyerekezo gusa ntabwo ibi ari ikibazo ahubwo Yvan akomeje kugorwa n’abakobwa bakodesha mu gipangu cye beza cyane kandi bafite akazi gakomeye bakomeje kumushotora mu gihe umugore we adahari.
Igitondo kimwe guinette yaramukiye kwa muganga yagiye kwipimisha inda maze ubwo yvan nawe yari mu rugo iwe afata umwanya kugirango asure buri muntu ukodesha iwe mu gipangu dore ko inzu yahawe na Nyirabukwe irimo n’imiryango ikodeshwa kandi yinjiza nibura ibihumbi 100 Frw kuri uburi muryango ndetse ibi bisobanuye ko Yvan n’umugore we basigaye binjiza ibihumbi bigera kuri 400 Frw buri kwezi bakura ku nzu bakodesha nyuma yo kugurirwa inzu irimo inzu yiyubashye batahamo hamwe n’imiryango bakodesha.
Uko iminsi yagiye yisunika Guinette yatangiye kugira ingendo zinyuranye.
Iminsi yarakomeje irisunika ndetse amafaranga amaze kuboneka Guinette yatangiye kujya agira ingendo nyinshi zo kujya kwisuzumisha kwa muganga ariko yvan ntabwo yasigaraga mu rugo yorohewe kuko yari yatangiye guhagurukirwa n’umwe mu bakobwa bakodesha iwe ariko bafite akakzi keza dore ko umukobwa ubufite ubushobozi bwo gukodesha inzu y’ibihumbi 100 Frw buri kwezi burya ntabwo aba yoroshye.
Umunsi umwe ubwo uyu mukobwa mwiza cyane kandi witwara mu buryo bugezweho cyane yari mu rugo byarangiye yinjiye mu nzu kwa Yvan maze atangira kumuganiriza agira ati:Uraho Boss nifuzaga kuganira nawe kuko ntabwo biba byoroshye hano mu gipangu nabonaga hari irungu ridasanzwe ni ukuri uyu munsi ngewe ntabwo nagiye ku kazi kuko twahawe ikiruhuko nonese wari ukomeye Madamu se ko adakoma?
Yvan nk’umuntu wambaye umubiri yatangiye guhinduka.
Yvan ni umuntu nawe wambaye umubiri yatangiye kureba iki kizungerezi atangira kumva ashize ndetse ibi byose byajyanaga n’uburyo yambaye uyu mukobwa wacu ndetse yatangiye kubwira Yvan ko akorera banki Mpuzamahanaga ariko ifite icyicaro mu Rwanda ndetse amusobanurira ko yize amashuri ye mu gihugu cya Canada icyakora ababyeyi be bakaba bibera muri Canada.
Yvan mukanya gato yatangiye guhinduka ndetse n’ibitekerezo bye bijya kure kubera ubwiza budasanzwe uyu mukobwa afite ndetse byatumye aba bombi batangira kwegerena maze aho uyu mukobwa ubunako ari umusirimu cyane atangira kuguyaguya Yvan wari warigize akari aha kajya he.
Uyu mukobwa ubona ko azi ibyo akora yatangiye kubaza Yvan ati:Ariko boss reka nkubaze kugeza aka kanya kuki nta kintu na kimwe urimo kumbwira ese basi waba ufite ikihe kibazo ndi umuntu mukuru kandi wiyubashye njyewe iyo nkureba mbona umbabaza ntabwo witabwaho uko bikwiye kandi ukwiye ibyiza gusa ni ukuri mushatse wahumuka ukamenya ko nta mugabo mwiza nkawe ukwiye kubaho atya.
Birambabaza iyo mbona ukuntu umugore wawe atakwitaho sinjya mbona agutetesha cyangwa ngo akube hafi ese muntu mukuru aho ntabwo ujya ubangamirwa koko?
Yvan yari yatangiye guhinduka ndetse kwemerera uyu mukobwa bakagirana ikiganiro kirambuye kandi cyagutse bisa nk’aho ariryo kosa risumba andi yose yari amamze gukora kuko byagaragaraga ko yataye umurongo we kandi n’umutima we wari watangiye guhinduka atari uko yanze umugore we cyangwa ngo amuce inyuma ahubwo ibi byashingiraga kubyo amaso ye yabonaga bigatuma n’ubwonko bushuka umutima we.
Uyu mukobwa yasaga nk’uwabaye ikigeragezo kuko yatangiye kwegera Yvan.
Uyu mukobwa wasaga n’uwabaye ikigeragezo yakomeje kwegera umugabo w’abandi kandi ufite umugore maze ubwo yarimo amwegera sinzi ukuntu Telefoni ya Yvan yasonnye maze atungurwa no kubona yandikiwe n’umugore we amubwira ko kwa muganga ahavuye akaba arimo gutaha ari kuri Moto ubwo yakiraga ubu burtumwa bwagiraga buti:Igicamunsi cyiza mugabo undutira bose mukunzi wanjye ndakwizera cyane nkakubaha kandi nkanakwishimira ndetse niwowe ubuzimam bwanjye bwegamiyeho kuko ntakwizeye nta wundi muntu nakwizera mu Isi kandi nta gukunze nta wundi muntu nakunda mu Isi.
Reka nizere ko wankumbuye nk’uko nagukumbuye mugabo wanjye kandi jya uzirikana ko twahanye igihango cy’ubudahemuka rero mukanya ndaba ndi kumwe nawe kandi kwa muganga bambwiye ko umwana wacu ameze neza umunsi umwe tuzatangira kwitwa papa na mama rero ndimo kuza nihuta umwanya uwo ariwo wose naba nkugezeho.
Yvan yabaye nkukanguwe n’ubutumwa bw’umugore we atekereza ko inzu nziza bayibonye kubera umugore we atekereza byose anyuranamo n’umugore we maze ahita ahinduka ibyiyumviro bigenda nka nyomberi maze ahita asaba awarimo kumugomesha no gushaka kumukoresha icyaha gusohoka akamuha umwanya bityo akitegura umugore we kuko yamubwiye ko ari mu nzira ndetse aka kanya uyu mukobwa wari wambariye urugamba yasohotse atumva atabona.
Nyuma yo gusohoka uyu mukobwa yaragiye agana mu nzu ye akodesha maze ako kanya Guinette moto iba imugejeje ku irembo atangira gukomangira umugabo ku gipangu kugirango aze amusuhuze icyakora yahise yinjirana imbaduko aza ahobera umugabo we maze undi nawe ahita abaza umugabo we ati":Mugabo nakukunze kandi nzahora nkunda aho waba umeze neza ni iki cyahindutse ko mbona utandukanye cyane wabaye iki mugabo wanjye menya ko nkuzi bihagije kandi rwose dusa nk’impanga kubera urusobe rw’ibibazo twanyuranyemo.
Yvan yari afite umutima umucira urubanza maze atangira kutabwiza ukuri umugore we.
Yvan wari ufite umutima umucira urubanza yabuze ayo acira nayo amira maze atangira kubwira umugore we ati:Nukuri meze neza mugore wanjye ni ukuri mbabarira ndagukunda cyane kandi numva nta numwe wagusimbura gusa ahubwo mbabajwe nuko ntari nigeze nkuhamagara kugeza aho ariwowe wanyihamagariye ni ukuri nicyo kintu ubona cyambabaje umutima wanjye urimo kunshira urubanza.
Aka kanya bwari ubwa mbere Yvan kuva yamenyana na Guinette amukinze ikintu ndetse ntamubwize ukuri gusa ntabwo nawe yario arimo kwiyumvisha uburyo yabwira umugore we ko yari yatangiye guhagurukirwa n’umwe mu bakobwa beza kandi bakodesha mu gipangu iki gihe yabigize ubwiru.
Ese ko ku nshuro ya Mbere tubonye ko Yvan wamwitondeye ushobora kumugusha mu cyaha aho azashobora kubana n’umugore we amahoro kandi nta n’umwe ubabaje undi??
Ubona aba bombi bagiye guhura n’izihe ngorane mu rukundo rwabo?
Ntuzacikwe na My Soulmate EP 32.