My Soulmate Ep 32: Umugore wanjye yarose ndimo kumuca inyuma ashigukira hejuru mubwije ukuri umuriro uraka

Muri Episode ya 31 twabonye Yvan ahagurukirwa n’umukobwa mwiza ubwo umugore we yari yagiye Kwa muganga ndetse nyuma Guinette yagarukiye igihe bituma umugabo we atagwa mu mutego mutindi gusa hari ibimenyetso byinshi byerekaga Guinette ko umugabo we adatekanye ariko ubwo yamubazaga yahisemo kumubeshya ikinyoma cya Semuhanuka birangira umugore abyemeye gusa nyuma yo kugira inzozi byatumye umuriro waka ubwo ukuri kwamenyekanaga.
Guinette yakomeje kubaza umugabo we impamvu ubwo yavaga kwa muganga yasanze yatutubikanye maze bigatuma yikanga
Guinette yatangiye kubaza umugabo we niba hari ikintu yaba ataramubwiye kuko yari atangiye kugira ubwoba.
Mu magambo ye Guinette yatangiye abaza umugabo we ati:Ariko se mugabo mwiza ko numva ntangiye kugira ubwoba ndetse nkumva ntatekanye byagenze gute?kuki numva ko hari ikintu wampishe mugabo wanjye aho ubwo nari kwa muganga waba warakoze iki koko?
Yvan yatangiye kurushaho kubwira umugore we ko nta nakimwe yakoze kandi ko mu buzima bwe akunda we gusa icyakora byabaye nk’ibituma umugore we atangira gucururuka maze bituma atuza.
Gusa nanone muri ako kanya wa mukobwa wagerageje kurangaza Yvan ubwo Guinette yari yagiye kwamuganga yakomeje kuza kuhitoratoza ibintu bitandukanye maze bituma uyu mukobwa ku nshuro ya mbere aganira na guinette nubwo bwose atari azi ko ariwe washatse kumusenyera,muri aka kanya uyu mukobwa yatunguwe no kuhasanga guinette maze akora ku buryo atakeka ko yari agendereye umugabo we kuko iki gihe Yvan yari yagiye gutembera.
Calvine byarangiye asuye Guinette nubwo atazi ko ariwe washatse kurarura umugabo we.
Uyu mukobwa ubwo yahingukaga yahise abwira Guinette ati:Uraho nonese mu meze mute mbonye wishwe n’irungu nanjye mbona si nagiye ku kazi mpitamo kuza kubasura dore nta nubwo tuziranye bigiye kure.
Ubusanzwe njyewe nitwa Calvine ndetse nkodesha aha iwanyu ndetse nifuzaga kuganira nawe kuko kuva mwagera hano ntabwo twigeze tuganira na rimwe kuko mba nagiye ku kazi.
Guinette akimara kumva uyu mukobwa Calvine akora muri Banki ndetse akanabona uburyo ari ikizubazuba yatangiye gutekereza cyane maze atangira kwibaza ati:ariko ubu uyu mukobwa ntabwo azantwarira umugabo koko?ubuse ko aje kudusura ubundi ubu sinzajya njyenda akaza kwibambarika ku mugabo wanjye bikarangira amuntwaye.
Guinette yahise yigarura maze atangira kuganira byimbitse n’uyu mukobwa ndetse batangira guhuza urugwiro uruhande rumwe ndetse wabonaga Calvine ari umukobwa mwiza uzi kuganira ariko nanone urundi ruhande Guinette yahitaga atangira kwibaza byinbshi muri ako kanya rero guinette yahise yakira Calvine amuha icyo kunywa ndetse baraganira biratinda ndetse batangira no kureba Filimi.
Yvan byarangiye akomanze ubwo Calvine yaganiraga na Guinette.
Mu kanya gato ubwo aba bombi bari bahugiye muri Filimi byarangiye Yvan yahise akomanga maze arinjira maze Guinette ahita atangira kwitegereza Calvine uburyo ahise arangamira umugabo we maze atangira gukeka byinshi.
Ako kanya Calvine yahise asohoka arataha maze birangira Guinette asigaranye n’umugabo we maze atangira kumubaza ati:Ariko mugabo wanjye ko nabonye uriya mukobwa akwitegereza cyane aho haba hari ahantu muziranye koko?
Icyo gihe Guinette yatangiye kurakara ndetse yibaza byinshi kuri Yvan byombi abihuza n’uburyo yavuye kwa muganga agasanga Yvan adatekanye kandi icyo gihe yahise atangira gutekereza ko wasanga Yvan na Calvine barashatse kumuca inyuma wenda umugambi ukabapfubana.
Guinette yakomeje gutekereza ibintu byinshi ndetse bituma ajya kuryama yabyishyizemo ndetse nyuma y’aho gato byarangiye Guinette arose inzozi zimutera ubwoba maze arota Calvine na Yvan abrimo kumuca inyuma ndetse ako kanya Guinette yahise ashigukira hejuru birangira asakuje cyane ndetse aranarira.
Guinette yashigukiye hejuru agira ati:Oya we ntabwo bishoboka ni gute ushobora kumpemukira koko warangiza ukanca inyuma mugabo nakunze,oya ntabwo bishoboka.
Ako kanya Guinette yahise yicura maze abazanya umugabo we agahinda kenshi agira ati:Mukunzi wanjye mfite agahinda gakomeye kandi ndashaka kukubaza ikintu gikomeye reka nkubaze kandi unsubize waba warashatse kunsha inyuma hamwe na Calvine ko mbirose murimo kunsha inyuma ndakwinginze mbwiza ukuri kuko birimo kumbabariza umutima.
Yvan yafashe umwanzuro wo kubwiza ukuri Guinette maze umuriro uhita waka.
Aka kanya Yvan yafashe umwanzuro maze atangira kubwiza ukuri guinette agira ati:mugore wanjye rero ndakwinginze ndifuza ko untega amatwi mu byukuri nagerageje kukurinda kubabara ariko ubwo wari wagiye kwa muganga Calvine yaje hano ariko ngerageza kwitwararika kugirango hatagira ikintu na kimwe kibi nakora gishobora kunteza ibibazo gusa uko we namubonye nabonye yaragenzwaga na byinshi ndetse uriya munsi kuko nari nziko ubimenye byakubabaza nirinze kukubwira ibya Calvine kugirango udakeka ibindi.
Ibintu byahinduye isura maze birangira guinette afushye ku buryo budasanzwe birangira ndetse yanze urunuka umugabo we maze ako kanya ahita asohoka mu nzu aho bari baryamye ajya kurara mu kindi cyumba maze ibintu birahinduka aba bombi batangira kurebana ay’ingwe.
Guinette kandi byarangiye afashe umwanzuro maze ahamagara nimero ya Calvine iryo joro kugirango amwihanangirize ku mugabo we gusa muri iryo joro ntabwo nimero ye yigeze icamo gusa muri ako kanya Yvan yahise atangira kwicuza impamvu abwije ukuri umugore, we bikarangira atamwizeye kandi nta kintu kigeze kiba ahgati ye na Calvine.
Nonese ko Yvan atangiye kubwiza ukuri umugore we bikarangira yivumbuye aho aba bombi ntibaba bagiye gushwana bapfa Calvine?Urabona bazabasha kwiyunga se?
Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 33.