My Soulmate Ep 4:Nasabye umukunzi wanjye kunsura maze dukora ikintu gishegesha umukobwa washakaga kundya umutima yanze gutaha

Yvan nyuma yo guhagurukirwa n’umukobwa w’ikizubazuba witwa Grace akamusanga iwe byarangiye ashatse kumurarura ndetse akomeza kumuhatiriza amubaza impamvu atarimo kumwishimira nyamara ubwo Grace yavugaga ibi,nta nakimwe Yvan yari yitayeho nyuma yo gukoresha Telefone ye yihenura ku mukunzi we.
Yvan ubwo yamenyaga ko Grace yamubabarije umukunzi akitaba Telefone ye igendanwa ubwo yari hanze yamuhunze yasanze nta kindi ngo yagombaga gukora uretse kwiherera akabwira umukunzi we ko amukunda cyane ndetse Yvan yahise ashaka uburyo yasukura izina rye kuko yari yamaze gusobanukirwa ko Guinette amukunda icyakora Yvan yakomeje gutekereza uburyo Grace yangije umubano wabo akabwira Guinette ko yamusuye bituma afata umwanzuro wo guhamagara bundi bushya umukunzi we Guinette.
Yvan nyuma yo kumenya ko Grace yihenuye ku mukunzimwe yahise yongera aramuhamagara ngo amusobanurire ikijya Mbere.
Yvan yahamagaranye igitaraganya Guinette maze Guinette wari watangiye kubabara cyane yumvise uruhande rumwe yishimye kubera Telephone ya Yvan imuhamagaye gusa nanone yagombaga kwihagararaho ntiyahita yakira Telephone kuko yari yababajwe n’uburyo Grace yateye amatako Kwa Yvan ndetse ibi byamuteraga kwibaza ibibazo byinshi ku buryo yari yabuze amahoro.
Yvan ntabwo yigeze acika intege ahubwo yihutiye kongera guhamagara Guinette ndetse ku nshuro ya Kabiri Guinette yahise yitaba Telefone ya Yvan maze Ijambo rya mbere Yvan yabwiye Guinette ni iry’uko amukunda cyane ndetse ngo akaba abona nta numwe mu Isi basa.
Yvan yahise yisegura kuri Guinette ahita amusaba ko babonana igitaraganya akamusobanurira ibirimo kujya Mbere imbona nkubone ndetse Guinette wumvaga akumbuye kubona Yvan imbona nkubone dore ko yari amaze kubwirwa byeruye ko yakunzwe bikomeye ndetse ibi byatumye atarwiyambika ahubwo yihutiye kubwira Yvan ko byose birimo kuba nta kibazo abifiteho aho yabwiye Yvan ko umutima we urimo kumubwira ko ari mu rukundo ruhamye.
Iki gihe Grace yari yanze kuva kwa Yvan
Iki kiganiro cyabaga Grace yanze kuva kwa Yvan ndetse yari yicaye yatimaje icyakora Yvan yabashije gusaba Guinette ko yamufasha akamusura iwe kuko yamubwiraga ko hari umuntu yifuzaga kumwereka byihutirwa gusa Guinette wari watangiye kwigirira ikizere ko ari mu rukundo ruhamye yahise yemerera umukunzi we ko agiye kuza kumusura.
Yvan ubwo yagarukaga mu nzu yaje arimo guseka ubusa maze Grace we akibwira ko Yvan wenda ari uko yamwishimiye maze undi nawe aboneraho kumubwira ko impamvu yishimye ari uko agiye kugira umushyitsi yifuza kumwereka nyamara Grace yatangiye kwikirigita agaseka yibwiraga ko agiye kumwerekana nk’umukunzi we dore ko yari yeruriye Yvan akambwira ko yamukunze ndetse kubera ubwirasi bwe nta nubwo yari yizeye ko Yvan Koko umuntu yita My Wife ari Guinette.
Guinette yiyemeje gusaba uruhushya ababyeyi be ngo ajye gusura Yvan
Guinette yafashe umwanya asaba uruhushya ababyeyi be icyakora ntabwo yababwije ukuri kw’ahantu agiye ndetse byari ubwa mbere Guinette agiye gusura umusore mu nzu y’aho aba, Guinette wari wiyambariye amandarubindi ubona ko nta bikabyo afite yafashe umwanzuro maze ahamagara Yvan amubwira ko agiye kumugeraho ndetse Yvan yari yamurangiye neza aho atuye.
Guinette yahawe karibu na Yvan ndetse ni mu gihe na Grace yari yicaye yatimaje maze atungurwa no kubona Guinette ateye amatako Kwa Yvan ndetse Yvan amwakirana urugwiro agira ati urakaza neza mugore undutira bose wowe warandemewe kandi uri byose byanjye nta numwe uzadutanya na rimwe ngo abishobore kuko uri ingenzi undutira bose icyakora aba bakoraga ibi byose Grace yumiwe ameze nk’uwanyagiwe.
Guinette yageze kwa Yvan barimo guboberanira mu maso ya Grace
Kuva Guinette yinjira Kwa Yvan bahise bahoberana ndetse ayo magambo yose babwiranaga y’urukundo bari kumwe nta numwe urimo kurekura undi ndetse byarangiye Yvan asomye Guinette maze bishegesha bikomeye Grace ndetse kubera uburyo Grace yari yihenuye kuri Guinette baganira ntabwo Guinette nawe yigeze ashamadukira kuvugisha Grace ngo yikure mu gituza cya Yvan ndetse Yvan wari umaze gusoma Guinette yarahindukiye abwira Grace ati uyu yarandemewe namukunze ntacyo ampaye Kandi ntabwo namwanga ntacyo antwaye.
Grace yahise ashenguka umutima ahagurukana agahinda kadasanzwe maze amera nk’ubahutaza ndetse ahita ateguza Guinette ko bitazamugwa amahoro ndetse amubwira ko babaye abanzi byeruye.
Ese Grace ko mu buryo bweruye abaye umwanzi wa Guinette ubu bizacura iki!?
Ubona se agiye kubacurira iyihe migambi?
Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 5.