My Soulmate Ep 6: Aho gutandukana nawe natandukana n’ababyeyi banjye! Ugukunda by’ukuri ntabwo agusiga umukunzi wanjye yangarukiye ndetse nawe ambwira inkuru imubabaza mu buzima bwe.

Ubushize duheruka Yvan ahishuriye Guinette inkuru ijyanye n’ubuzima bwe mu rukundo mbere y’uko bamenyana icyakora iyi nkuru yari yatumye Guinette azinga umunya ku buryo bukomeye ananirwa kwihanganira Yvan ndetse ahita akuraho Telefone ye kubera kuganzwa n’umujinya wuzuyemo no gufuha.
Icyakora Yvan yahise aha umwanya Guinette kugirango aruhuke mu mutwe Kandi nawe yongere kwitekerezaho kandi atekereze no ku rukundo rwabo Yvan ntabwo yigeze ajya gushaka Guinette ngo arusheho kumusobanurira no kumusaba imbabazi ahubwo Yvan we yizeraga ko umuntu ugukunda by’ukuri adashobora kukurambirwa cyangwa ngo aguhararukwe kubera amakosa runaka ahubwo yizeraga ko uwo muntu agutega amatwi.
Guinette kuva yatandukana na Yvan kubera kubabazwa nibyo yamubwiye nawe yahise atangira kubura amahoro ndetse umutima utangira kumucira urubanza rwo kudahagarara ku rukundo Yvan amukunda Kandi ngo anezezwe nuko Yvan ari umusore w’umunyakuri.
Uyu mukobwa Guinette ubusanzwe ntabwo yari umuntu ukomeza ibintu ahubwo ni kumwe wumva ibintu ukumva muri ako kanya birakurenze gusa nta rundi rwango cyangwa uburyarya yari afitiye umukunzi we Yvan.
Guinette yasubijeho telephone yongera kwiyunga na Yvan ndetse amubwira inkuru imubabaza mu buzima bwe.
Guinette yasubijeho Telefone igitaraganya maze araterura abwira umukunzi we Yvan ko yifuza kumusaba imbabazi kandi abikuye ku mutima ndetse aboneraho kumwibutsa ko igeno ariryo ryabahuje ndetse basezerana ko buri umwe azahora hafi ya mugenzi imyaka amagana n’amagana.
Iki gihe aba bombi bari bongeye kwiyunga maze Guinette asaba Yvan ko nawe yamutega amatwi maze akagira icyo amumenyaho kandi atazi ndetse amusaba ko nyuma y’iyo nkuru aramwizeza ko atari bumugabanyirize urukundo amukunda.
Yvan yabisezeranyije umukunzi we Guinette maze Guinette atangira kubarira inkuru Yvan agira ati:Yvan musore nakunze Kandi nkunda ndetse nzahora nkunda ndagirango nkumenyeshe ko nTashobora kwerurira ababyeyi banjye ko nkukunda kuko Data maze imyaka igera kuri 2 ambwiye ko adashaka ko hari umuhungu nzafungurira umutima wanjye kuko ngo afite uwo yampiTiyemo Kuva Cyera.
Guinette yakomeje agira ati:Yvan mukunzi wanjye nubwo bitagaragarira benshi ariko Data ni umuherwe wo mu rwego rwo hejuru kuko abarirwa mu kayabo ka Miliyari mu mafaranga y’u Rwanda rero iteka ahora yifuza ko nazabaho uko ashaka kugirango anshYingire umuhungu nta kunda kandi ukomoka mu muryango nawe ukize gusa ikibabaje nuko uwo nta mukunda ahubwo ababyeyi bacu bashyira imbere imitungo.
Nyuma yo kumva inkuru ya Guinette Yvan yabaye nk’uguye mu kantu gusa Guinette amuba hafi amuha Bizou amwibutsa ko nta kizabatanya.
Iki gihe Yvan yari yumiwe asa n’uwaguye mu kantu icyakora Guinette yamuhaye Bizou kuri Telephone aMwibutsa ko niyo byamusaba ko atanga amaraso ye ngo nta numwe ushobora kuzabatanya na rimwe Kandi amusezeranya ko aho gutandukana nawe ngo yatandukana n’ababyeyi be.
Aba bombi bumvikanye gusenyera umugozi umwe bemeranya ko nta numwe ushobora kubatanya.
Nubwo iyi nkuru yari ibabaje gusa aba bombi bongeye kunga Ubumwe ndetse barahuza biyemeza gukundana bihamye bizira uburyarya kandi bemeranya ko nta kintu na kimwe cyangwa umuntu uwo ariwe wese ushobora kubatanya iki gihe akanyamuneza Kari kose ariko Yvan yakwibuka ibijyanye n’uburyo ababyeyi ba Guinette ngo bazamushakira uwo babana agahita ababara gusa byarangiye bafashe umwanzuro wo kuba umwe.
Ese ubu urabona Yvan azabasha kwegukana Guinette Kandi ababyeyi be bafite andi mahitamo!?
Ntuzacikwe na My Soulmate Ep 7