My Soulmate Final Ep 33: Nyuma y’ibihe bigoye twabyaye umwana wagirango ni Databukwe wagiye mu nda ayivamo ndetse byarangiye atugarukiye

Mu nkundura y’ibibazo n’urwango Yvan na Guinette byarangiye nta na kimwe bibahungabanyijeho ndetse Guinette ni kenshi yakunze kujya kwa muganga kwisuzumisha inda ye nubwo bwose yageze aho agashwana n’umugabo we biturutse ku mukobwa witwa Calvine icyakora aba bombi bariyunze ndetse Calvine asaba imbabazi uyu muryango ko yashatse kubatanya nyuma yo kubabarirana hashize iminsi 2 Guinette afatwa n’inda birangira agiye kwa muganga.
Mu gitondo kimwe ubwo Yvan hari aho yari anyarukiye gato Guinette yafashwe n’inda maze birangira atatse cyane iki gihe yari kumwe na Calvine mu gipangu kimwe Kandi bari baramaze kwiyunga Guinette yabwiye uyu mukobwa ko yumva afashwe n’ibise maze undi nawe yihutira kumujyana Kwa muganga agira ati: Guinette ni inda igufashe rero Kuva umugabo wawe adahari reka nkugeze Kwa muganga humura mfite umushoferi w’inshuti yanjye reka musabe atugeze Kwa muganga vuba bakwiteho turaza guhamagara umugabo wawe wagezeyo.
Guinette iki gihe yari arimo gutaka kubera inda yamuryaga.
Iki gihe Guinette ntabwo yari afite ubushobozi bwo guhakana kubera uburibwe kuko yatakaga bikomeye agira ati’Ndapfuye mamari we nukuri ndapfuye ndetse iki gihe yahise asaba Calvine kuza kumuhamagarira Mama we akaza kumusanga Kwa muganga.
Muri ako kanya imodoka yahise ihagera maze Calvine yinjiza Guinette mu modoka bahita bagera Kwa muganga aho Guinette yahise ajyanwa mu cyumba kijyamo ababyeyi bagiye kwibaruka.
Muganga iki gihe yari asohotse maze asaba Calvine imyambaro y’umwana kuko Guinette yari amaze kubyara.
Mu kanya nkako guhumbya umuganga yahise asohoka abaza Calvine ati:Siwowe wazanye uyu mubyeyi ra!?none imyambaro y’umwana irihe ko yamaze kwibaruka iki gihe Calvine yahise abura icyo akora kuko yari yibagiwe guhamagara mama wa Guinette icyakora ako kanya yahise amuhamagara maze amusobanurira byose undi nawe ahita aza vuba na bwangu ndetse Yvan nawe yamenye ko umugore we yibarutse maze ava mu byo yari yagiyemo aza atarwiyambitse.
Mama wa Guinette yahise ahagera maze asanga Guinette afite umwana w’umuhungu aho uyu mubyeyi yitegereje neza uyu mwana maze aratangara cyane agira ati:Ariko Mana uri igitangaza uziko uyu mwana ari Sekuru wagiye mu nda akayivamo neza neza none ndebera koko yarabanze yanga gushyigikira urukundo rwanyu ariko Imana imuhaye ikimenyetso gikomeye cy’uko akwiye gushyira urwango hasi ahubwo akabashyigikira.
Yvan yahise nawe agera kwa muganga aje kureba umugore we.
Ako kanya Yvan nawe yahise ashyika mu bitaro aza ahangayikishijwe n’umugore we ndetse yaje nta wundi arimo kubona uretse umugore we gusa ndetse yahise amwegera gake gake maze arambwira ati:igihe cy’umunezero n’ibyishimo ni iki mukundwa wanjye ndetse uyu mwana aje kuduha ibyishimo birenze.
Icyakora Nyirabukwe yahise amubwira ati:Ese urabona ukuntu uyu mwana asa na Sekuru rero muhumure nubwo yakunze kuba umuntu utatwumva ngo ashyigikire uru rukundo ariko ari butugarukire humura!
Ako kanya mama wa Guinette yahise ahamagara umugabo we nubwo bari batandukanye maze atangira kumubwira ati:Ese wa mugabo we nshimye ko Wenda wanyirukanye ariko se nta nubwo ushobora kuza kureba umwuzukuru wawe dore ko yavutse ari wowe musa musa.
Se wa Guinette yahise atangira gukorwa n’isoni nyuma yo kumenya ko umukobwa we yabyaye umwana w’umuhungu kandi basa.
Se wa Guinette yahise akorwa n’isoni maze afata umwanzuro avugisha umukobwa we agira ati:Muko ngo wabyaye henga nze ndebe ako kuzukuru kanjye Sha gusa nizereko nta byinshi ngomba kuvuga Kandi uwo mukwe simpamusange,gusa nyamara uyu musaza nubwo yari avuze atya ariko yatangiye kwitsa imitima maze aribaza ati:Ariko se ubu bariya bana mbahora iki Koko!?gusa nsigaje kureba ikintu kimwe gusa ubundi nkafata umwanzuro icyakora reka njye kureba umwuzukuru wanjye.
None urabona Sebukwe wa Yvan atangiye kuva ku izima urabona se urukundo rwa Guinette na Yvan ruzarushaho gusagamba nyuma yo kwibaruka cyangwa ubwo Guinette abyaye Yvan azatangira gukururwa n’abakobwa bakiri bato bameze nka Calvine.
My Soulmate ni aha tuyisoreje gusa turimo kubategurira Season 2.