Myugariro Dani Alves ari mu gihome kubera icyaha gikomeye cyane yakoze

Myugariro wamamaye cyane mu ikipe ya FC Barcelona ndetse akaba akomoka mu gihugu cya brazil ariwe Dani Alves yamaze kwisanga muri gereza aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu kabyiniro.

Uyu mugabo wamamaye cyane mu ikipe ya FC Barcelona arimo kuregwa icyaha yakoze cyo gufata ku ngufu umugorer ubwo bari mu kabyiniro kitwa Sutton ndetse ikirego cyatanzwe kuwa 30 Ukuboza 2023

Dani Alves w’imyaka 39 afungiwe muri kasho yo mu ntara ya Catalunya mu gihugu cya Espagne gusa uyu mugabo iki cyaha ntabwo acyemera kuko arimo guhakana yivuye inyuma.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Alves yitabye sitasiyo ya polisi yitwa Mossos d’Esquadra de Les Corts kugira ngo abazwe kuri iki cyaha.

Gusa ubwo yahatwaga ibibazo yabihakanye yivuye inyuma maze agira ati": ’Uwo mugore ni nde? Yego, akabyiniro nari nkarimo ndi kwishimisha hari abantu benshi,abanzi neza bazi ko nkunda kubyina,nari ndimo kwishimisha ariko ntagize uwo mbangamiye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO