Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Myugariro wa Paris Saint Germain ndetse akaba yaramenyekanye cyane muri Real Madrid bwana Sergio Ramos yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Espagne icyakora yatangaje ko atishimye na gato nyuma yo guhamagarwa n’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu akamubwira ko atazigera amukenera ukundi.
Sergio Ramos yatangaje ko igihe cyari kigeze gusa nanone yahishuye ko atari yapanze gusezera mu ikipe y’igihugu uretse ko byabaye nyuma yo kubwirwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne bwana Luis de la Fuente ko atazigera yongera kumukenera mu ikipe y’igihugu.
Ramos yatangajwe ko yababajwe n’aya magambo ndetse avuga ko yakoze ibishoboka byose agafasha igihugu cye kwitwara neza nyuma yo gutwarana igikombe cy’Isi mu mwaka wa 2010 ndetse bakanatwara n’ibinndi bikombe binyuranye.
Ramos yavuze ko hari abandi bakinnyi bagikomeje gufasha ibihugu byabo ndetse bakanbahabwa agaciro gakomeye kandi bakuze aho yavuzemo nka Cristiano Ronaldo,Lionel Messi,Pepe,ndetse na Luka Modric.
Uyu mugabo asezeye mu ikipe y’igihugu ya Espagne amaze gutwarana nayo ibikombe bitandukanye ndetse ni umwe muri ba myugariro bagiye bagaragaza igitinyiro gikomeye ubwo yabaga ahagarariye igihugu cye aho kandi asezeye yari amaze guhamagarwa inshuro zigera ku 180.
Sergio Ramos yatangaje ko nubwo yasezeye ariko atabyishimiye.