NBA All-Star: Team LeBron yatsinze Team Durant, Steph Curry yongera kwandika amateka

Mu rukerera rwo ku wa 21 Gashyantare 2022, mu mujyi wa Cleveland habereye umukino w’intoranywa zo muri NBA (NBA All-Star Game 2022), aho ikipe imwe yari iyobowe na LeBron James naho indi iyobowe na Kevin Durant, maze umukino urangira Team LeBron itsinze Team Durant amanota 163-160.

Uyu mukino w’intoranywa zo muri NBA wabaga hanizihizwa imyaka 75 Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’NBA’ imaze ikinwa, aho uyu mukino wabereye kuri Rocket Mortgage FieldHouse, Stade ya Cleveland Cavaliers yo muri NBA.

Team Durant yakinnye idafite kapiteni wayo Kevin Durant, utagaragaye kuri uyu mukino kubera urupfu rwa Nyirakuru we, n’ubwo uyu mukinnyi n’ubundi yari afite ikibazo cy’imvune.

Team LeBron yaje kwitwara neza itsinda Team Durant amanota 163-160, harimo amanota 50 yatsinzwe na Steph Curry, byaje no gutuma atorwa nk’umukinnyi witwaye neza (All-Star MVP), aho muri uyu mukino yanatsinze amanota atatu inshuro 16.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Team LeBron yahawe ibihumbi 450,000 by’Amadorali ($450,000), mu gihe Team Durant yahawe ibihumbi 300,000 by’Amadorali ($300,000).

NBA All-Star yo muri 2021, yarangiye Team LeBron itsinze Team Durant amanota 170-150.

Uko abakinnyi ba Team LeBron bitwaye:

LeBron James (yatsinze amanota 24)
Giannis Antetokounmpo (yatsinze amanota 30)
Nikola Jokic (yatsinze amanota 10)
Stephen Curry (yatsinze amanota 50)
DeMar DeRozan (yatsinze amanota 10)
Luka Doncic (yatsinze amanota 8)
Jarret Allen (yatsinze amanota 10)
Darius Garland (yatsinze amanota 13)
Jimmy Buttler (yatsinze amanota 2)
Fred VanVleet (yatsinze amanota 6)
Chris Paul (nta nota yatsinze)

Uko abakinnyi ba Team Durant bitwaye:

Jayson Tatum (yatsinze amanota 8)
Andrew Wiggins (yatsinze amanota 10)
Joel Embiid (yatsinze amanota 36)
Trae Young (yatsinze amanota 13)
Ja Morant (yatsinze amanota 6)
Devin Booker (yatsinze amanota 20)
Dejounte Murray (yatsinze amanota 17)
LaMelo Ball (yatsinze amanota 18)
Khris Middleton (yatsinze amanota 5)
Karl-Anthony Towns (yatsinze amanota 9)
Zach LaVine (yatsinze amanota 12)
Rudy Gobert (yatsinze amanota 6)


Ni umukino witabiriwe n’abahoze bakina muri NBA barimo Michael Jordan

Steph Curry yahawe igihembo cyitiriwe Kobe Bryant

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO