NBA: Kuminga ukomoka I Goma yatoranyijwe na Golden State Warriors ya Steph Curry

Kuminga Jonathan Abaye umukinnyi wa gatandatu uvuka muri DR Congo winjiye muri shampiyona ya basketball ya NBA muri Amerika nyuma y’uko atoranyijwe na Golden State Warriors mu ijoro ryacyeye.

I Goma, umwe mu basore bakinye Basketball bazi Jonathan Kuminga ari muto, avuga ko bibateye ishema ariko we bitamutunguye kuko yari impano idasanzwe kuva ari muto.

Kuminga yatoranyijwe ku mwanya wa karindwi ari uwa mbere wa Warriors, avanywe mu ikipe ya G League Ignite nayo yo muri leta ya California ikina mu irushanwa rya G-League.

Amaze gutoranywa, uyu musore w’imyaka 18 wavukiye i wa Goma yagize ati:
"Igihe cyose nzakurira iruhande rwa Steph Curry, Klay [Thompson], Draymond Green, ndumva umukino wanjye ugiye kuva hasi ukagera hejuru mu mezi macye."

Afatwa nk’umukinnyi uharaze (athletic) kurusha abandi baraye batoranyijwe, ni umuhanga mu gutsinda no gukinana n’abandi, afite n’amahirwe yo gukura akavamo uwugarira neza.

Iwabo i Goma, arazwi cyane mu bakina n’abakurikira Basketball ubwo yakinaga mu cyiciro cy’abana arangwa n’ubuhanga budasanzwe mu gusimbuka no kudunda umupira.

Yagize amahirwe, mu 2016 ataruzuza imyaka 14, akurikira mukuru we Joel Ntambwe muri Amerika wari warabonyeyo ’bourse/scholarship’ ya National Collegiate Athletic Association (NCCA).

Ubuhanga bwa Kuminga muri basketball bwatumye abona umwanya mu bigo by’amashuri yisumbuye muri West Virginia, New York na The Patrick School muri New Jersey yakiniye mbere y’uko ajya muri G League Ignite y’ababigize umwuga.

Umwaka ushize w’imikino ya G-League, Kuminga yagize ikigereranyo cyo gutsinda amanota 15.8 ku mukino, 7.2 ’rebounds’, 2.7 assists, kandi agatsinda 38.7% by’imipira atera.

Kuva yajya muri Amerika, kugeza mu minsi micye mbere ya NBA Draft yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, Kuminga yari atarabonana n’ababyeyi be n’abavandimwe b’i Goma, bageze muri Amerika baje kureba NBA Draft.

Gusa ntiyibagiwe iwabo kuko mu kwezi kwa gatanu ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kigasenyera benshi iwabo, Kuminga yakusanyije inkunga yageze ku bihumbi by’amadorari akoresheje GoFundMe yo kohereza gufasha abo mu mujyi we.

Kuminga abaye umukinnyi wa gatandatu uvuka muri DR Congo winjiye muri NBA nyuma y’abandi nka Dikembe Mutumbo, Bismack Biyombo, Didier "D. J." Ilunga-Mbenga, Christian Eyenga, Bismack Biyombo na mubyara we Emmanuel Mudiay.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO