NIGERIA:Abaturage hari Amadorali batemerewe kubikuza ku munsi mu rwego rwo kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro

Guhera ku munsi w’ejo taliki ya 09 Mutarama 2023 mu gihugu cya Nigeria yasohowe itegeko na Guverinoma y’iki gihugu aho yabujije abaturage kubikuza Amadorali arenze 44 ku munsi ndetse abacuruzi nabo nta numwe wemerewe kubikuza arenze ibihumbi 11000 mu cyumweru.
Kugeza ubwo hafatwaga uyu mwanzuro bamwe mu baturage batangiye kwijujuta aho bavuze ko bigiye kugira ingaruka zidasanzwe cyane cyane ku bantu bari batunzwe n’ibikorwa by’ubushabitsi muri iki gihugu.
Kugeza ubu igihugu cya Nigeria gifite intego ikomeye cyane yo kugabanya ingano y’amafaranga ari mu baturage b’iki gihugu ndetse ngo ibi bizatuma hatabaho izamuka rikabije mu biciro ku isoko.
Kuri ubu kandi ngo uyu mwanzuro ugamije gufasha abantu kwirinda amafaranga yakirwa mu ndonke na ruswa byakundaga gutwaga mu buryo bunyuranye n’amategeko.