NIGERIA:Padiri uheruka gushimutwa yamaze kwicwa n’abamushimuse

Mu gihugu cya Nigeria abagabo bitwaje imbunda baherutse gushimuta abapadiri babiri ba Kiliziya Gatolika none byamaze gutangazwa ko umwe muri bo yamaze kwicwa.

inkuru ducyesha BBC ivuga ko uyu mukozi w’Imana (Padiri) yamaze kwicwa ndetse mugenzi we akaba yarekuwe kubera gutanga ingwate.

Mu itangazo, ryatanzwe na Kiliziya Gatolika yavuze ko umurambo w’uyu mupadiri urimo kwangirika nyuma y’uko bitahuwe kuwa kabiri ko yamaze kwicwa.

Mu itangazo kandi Kiliziya yakomeje ivuga ko ubu bwicanyi bwakorewe uyu mupadiri buteye ubwoba.

Yavuze ko uwo Padiri yarashwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize – ari na wo munsi yashimusweho.

Bivugwa ko aba bapadiri bashimuswe bafatiweho imbunda aho bashimutiwe mu cyaro cya Yadin Garu muri Leta ya Kaduna ho mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria.

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi, uyu mwaka, abihayimana barenga 10 bo mu madini ya gikristu biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika bamaze gushimutwa.

Magingo aya Leta ya Nigeria ikomeje kunengwa na benshi kubera ikibazo cy’umutekano muke ndetse ubutegetsi bukaba bwarananiwe gucyemura ibyo bibazo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO