NIGERIA:Pasiteri yatangaje benshi ubwo yabwirizaga afite imbunda

Umupasiteri ukomoka mu guhugu cya Nigeria ndetse akaba ari umuyobozi w’itorero ryitwa House of Rock yatunguye benshi ubwo yabwirizaga mu rusengero abayoboke be ariko ahetse imbunda.

Uyu mugabo ubwo yari mu rusengero yatunguye abakirisitu ndetse atangira abwiriza inyigisho zitandukanye harimo nko kubwira abayoboke be ko bakwiye kwirinda ndetse bakarinda umutima wabo abanyabinyoma basoma imitima yabo bityo bakabashuka.

Uyu mugabo nubwo yari afite imbunda mu rusengero ariko yasobanuriye abakirisitu ko ukwemera ariko kutubakiye ku bikorwa kuba kwarapfuye.

Mu nyigisho ze zinyuranye bwana Aigbe Uche yakomeje avuga ko hari igihe abakierisitu benshi bizera abantu bababeshya kuko baba bamaze gusoma imitima yabo maze bikarangira bibwiye ko abo batumwe n’Imana kandi ari abahanuzi b’ibinyoma.

Nubwo bwose aya magambo ndetse n’inyigisho z’uyu muvugabutumwa zarimo icyanga gusa benshi bakomeje gucika ururondogoro kubera uburyo yaje mu nzu y’Imana afite imbunda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO