NORTH KOREA:Mushiki wa Perezida Kim yavuze ko Amerika akwiye kuva mu kigobe ndetse avuga ko abayobozi bayo bavangiwe mu bwonko

Mushiki wa Perezida wa Koreya ya ruguru witwa Kim Yo Jong yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo kurekeraho ibikorwa bakorera mu kigobe kuko avuga ko bibangamiye umutekano wa Koreya ya ruguru ndetse yakomeje ahamya ko abayobozi ba Amerika basa n’abarwayi bo mu mutwe.

Mushiki wa Perezida kim yatangaje ibi byose kuwa Mbere mu gitondo ndetse byahuriranye n’uko igihugu cye cyari cyamuritse ku mugaragaro ibisasu bibiri kabombo.

yakomeje avuga ko badashobora kwihanganira urujya n’uruza rw’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigobe aho usanga ngo harimo guturikirizwa ibisasu umunsi ku wundi kandi bikitwa uburyo bwo kwitoza nyamara avuga ko bigira ingaruka ku mutekano w’igihugu cyabo.

Yakomeje avuga ko igihugu cyabo gikomeje kwiga neza ingaruka zishobora guterwa n’ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera muri kariya gace cyane cyane ku bijuyanye n’umutekano w’igihugu.

Uyu kandi yakomeje yihaniza Leta Zunze Ubumwe ko zidakwiye gukomeza gukoresha pacific nk’igice bakwiye kwidegembyamo kuko bifatwa nko kubangamira Koreya ya ruguru.

Mushiki wa Perezida Kim kandi yasoje agira inama Koreya y’epfo aho yavuze ko ikwiye kumenya ibijyanye n’umutekano wayo n’ibibazo bishobora kubagwirira ari nako yasoje avuga ko ubuyobozi bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika wagirango ababurimo bafite ikibazo cyo mu mutwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO