NYAMASHEKE: Barirahira “Gira inka” yatumye bunga ubumwe nk’abanyarwanda

Bamwe mu batuye akarere ka Nyamasheke bavuga ko Gira inka yabagize abanyarwanda, kuko yatumye bunga ubumwe, bakaba badateze kuzazimya igicaniro.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko inka bahawe muri gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” zarushijeho kubabanisha, no kunga ubumwe n’ababahemukiye.

Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko iyo gahunda kandi yatumye biteza imbere bakaba bashyize umutima ku koroza bagenzi babo mu rwego rwo kwitura Umukuru w’igihugu Paul Kagame wabagabiye.

Mukagakwaya Donatila warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yabuze abe muri Jenoside, akagira imibereho mibi nyuma ya Jenoside, ariko aza guhabwa inka muri gahunda ya Gira inka, yatumye abasha kwiyubakira inzu no kwibeshaho atibagiwe n’abaturanyi be barimo n’abagize uruhare muri Jenoside yamutwariye umuryango.

“Ndabakamira, barantumira mu bukwe, nkabashyira amata mbatwerereye, urumva ko iyo tuba tugifitanye ibibazo tutariyunze ntibaba bakira ayo mata”.

Yakomeje agira ati “Ndabakamira, barantumira mu bukwe, nkabashyira amata mbatwerereye, urumva ko iyo tuba tugifitanye ibibazo tutariyunze ntibaba bakira ayo mata n’iyo njyewe naba mfite umutima wo kuyabaha, nahira ubwatsi mu mirima yabo nta kibazo, umwana wanjye akina n’uwabo nta rwikekwe”.

Gira inka Munyarwanda ni ingirakamaro ku mpande zose z’Abanyarwanda
Nyirantibubaha Priscilla uturanye na Mukagakwaya avuga ko “Gira inka Munyarwanda” igaragaza uburyo Leta igamije guteza imbere buri wese ntawe iteye ishyari, ahubwo Abanyarwanda ikabongerera kubana nta kwishishanya.

Ati “Uyu muvandimwe wanjye arankamira kuva ntarabona iyanjye nka, najyaga kubona anzaniye amata, umubyeyi wacu Paul Kagame ndamushimira ko atigeze avangura Abanyarwanda mu kubagezaho inka”.

Sirikare Sylvestre wo mu Murenge wa Bushekeri mu Kagari ka Buvugira, afite inka yahawe muri gahunda ya “Gira inka” imaze kumubyarira inshuro eshatu kandi yamaze kwitura nk’uko amabwiriza abiteganya.

Avuga ko afite intego yo koroza abaturanyi igihe inka ye yabyara inyana mu rwego rwo gushyigikira gahunda yatangijwe n’umukuru w’Igihugu agamije ko Abanyarwanda bose bagira ubuzima bwiza.

Ati “Iyi nka yatumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza, burya ugukunda aguha inka, niyo mpamvu nshimira umukuru w’Igihugu kuko yatumye ubuzima bwacu bwongera kuba bwiza kuko yaje areba Umunyarwanda aho kureba abantu bamwe gusa”.

Inkuru ya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ikomeza ivuga ko “Gira inka Munyarwanda” yanageze ku bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.

Mukaruguwiza Olive n’umugabo we batuye mu Murenge wa Bushekeri ni umwe mu miryango yahawe inka muri gahunda ya “Gira inka Munyarwanda”, bakaba bavuga ko iyo inka yabo bayitezeho kwiteza imbere kandi bayifata nk’ikimenyetso cy’ubumwe Perezida wa Republulika Paul Kagame yazaniye Abanyarwanda agamije kubagira umwe.

Bati“Twari twarasigajwe inyuma nyine ku buryo bugaragara, ntitwagiraga ijambo ariko Perezida wacu Imana izamugwirize imigisha yatugize Abanyarwanda, yatugize umwe, natwe ntituzazimya igicaniro”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushizwe ubukungu,Ntaganira Josué Michel avuga ko kuva kera mu mateka y’Abanyarwanda, inka yari ikimenyetso cy’ubukungu, kugabirana bikagaragaza imibanire myiza n’igihango cy’ubudahemukirana, ko kuba Umukuru w’Igihugu yaragaruye uwo muco nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kongera kubaka icyizere mu Banyarwanda.

Yagize ati “Izi nka zifite uruhare mu bumwe bw’Abanyarwanda kuko iyo zitangwa usanga ari ibirori kuri buri wese, kwitura nabyo bikorwa neza kandi abaturage bazitaho nk’inka basangiye kuko uwayihawe aziturira mugenzi we, ibyo bigatuma buri wese ayifata nk’iye kandi bakarushaho gusabana”.

Gahunda ya Gira inka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, igamije gutanga icyororo no kuzamura imibereho y’imiryango ikennye, bakagira imibereho myiza, bakagira ubuzima bwiza babikesha kunywa amata kandi bakagera ku bukungu babikesha kwiyongera k’umusaruro.

Mukaruguwiza Olive n’umugabo we batuye mu Murenge wa Bushekeri bavuga ko iyo inka yabo bayitezeho kwiteza imbere.
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO