Naason ati “Uyu ni umwaka wo kugaragaza impinduka”

Umuhanzi akaba na Producer Naason Solist yasohoye indirimbo nshya yise ‘Mu maso yawe’ avuga ko uyu mwaka kuri we ari uw’impinduka kuko ashaka gukora cyane kurusha imyaka yatambutse.

Naason yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Agasembuye, Inkuru ibabaje, Mfite amatsiko’ n’izindi.

Uyu musore usigaye yibanda cyane no ku mwuga wo gutunganya indirimbo yasohoye indirimbo nshya ya mbere muri uyu mwaka wa 2020 yise ‘Mu maso yawe.’

Avuga ko iyi ndirimbo ari iy’urukundo igenewe ukundana wese.

Ati “Ishaka kuvuga uburyo mu maso y’umuntu ubonamo ukuri kose mbese ushobora ku mureba mu maso ukabona ikimurimo imbere.”

Muri uyu mwaka avuga ko ari gukoresha imbaraga nyinshi atigeze akoresha na mbere bitewe nuko ashaka kugaragaza impinduka mu muziki, nyuma y’iyi ndirimbo ngo azasohora n’izindi kuko yarangije kuzitunganya.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agaragara mu isura nshya ku misatsi ye bitandukanye nuko abantu basanzwe bamuzi kuko yashyize imisatsi myinshi izwi nka Dread rocks.

Ati “Impamvu nahinduye imisatsi ni ukugirango ngaragare mu bundi buryo, narimaze igihe nkoresha inyogosho imwe.”


Naason yahinduye imisatsi kugirango agaragare ukundi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO